Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara wayoboye Horizon Group Ltd

Perezida Kagame yahaye imbabazi abarimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara wayoboye Horizon Group Ltd

ZIGAMA THEONESTE

April 14, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahaye imbabazi abantu batanu bari bafunzwe barahamijwe ibyaha bitandukanye barimo Brig Gen (Rtd) Muziraguharara Fred wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Horizon Group Ltd. Ni icyemezo cyatangajwe mu Iteka rya Perezida ryasohotse mu Igazeti ya Leta ku wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026.

Brig Gen (Rtd) Fred Muziraguharara wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete ya Horizon Group Ltd wari warahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kunyereza umutungo ugamije inyungu rusange no kudatanga amakuru ku cyaha, akatirwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo kandi Lt Col (Rtd) Nkusi  Robert, wahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kunyereza umutungo ugamije inyungu rusange, akatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abandi bahawe imbabazi ni Dilan Berat Mete, wari uhagarariye mu Rwanda sosiyete yo muri Turikiya yitwa Aknet Construction Co, wahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu kunyereza  umutungo ugamije inyungu rusange, agakatirwa igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo kandi Kanamugire Emmanuel wahamijwe icyaha cyo gutanga sheki itazigamiweho y’amafaranga, agacibwa ihazabu ya miliyoni 154.8 Frw; ndetse na Mujawamariya Devota wahamijwe icyaha nk’icyo, agacibwa ihazabu ya miliyoni 84 Frw. Iri teka rya Perezida ritangira kubahirizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta.

Ibisabwa ku bahawe imbabazi

Abahawe imbabazi bagomba kubahiriza ibisabwa bitandukanye, birimo kwitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze aho batuye mu gihe kitarenze iminsi 15 iri teka ritangajwe, bagatanga amakuru ajyanye n’aho batuye (Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere).

Bagomba kandi kujya bitaba ubushinjacyaha buri kwezi ku itariki bazahabwa, ndetse bagasaba uruhushya Minisitiri w’Ubutabera mbere yo kujya mu mahanga.

Mu gihe habayeho impamvu zituma batubahiriza ibyo basabwa, bagomba kubimenyesha ubushinjacyaha banyuze mu nzira zagenwe, bagasobanura impamvu n’aho bari. Bagomba kandi kumenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, na bwo bukabimenyesha ubushinjacyaha.

Iryo teka kandi riteganya ko ibi bisabwa bizakurikizwa mu gihe cyose igihano cy’igifungo cyari gisigaye kuri buri muntu mu gihe ku bantu bari barakatiwe ihazabu gusa, ibi bisabwa bizarangira nyuma y’amezi atandatu iri teka ritangajwe.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA