Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko umugambi wa Jenoside watangiye kera, Leta yigisha urwango binyuze muri politiki itandukanya Abanyarwanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa 14 Mata 2026, ubwo yifatanyaga mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera, aho Abatutsi basaga ibihumbi 3 biciwe ku musozi wa Rebero i Mayange no mu nkengero zawo.
Ati: “Icyatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka ni uko Leta yigishije urwango. Kayibanda na Habyarimana bashyizeho politiki itandukanya Abanyarwanda. Ubu u Rwanda ntabwo rukigendera ku bwoko, ntabwo rukigendera ku Karere, rwubakiye ku gushakira ineza buri Munyarwanda.”
Yakomeje asobanura ko Jenoside atari impanuka kandi itareberwa ku mubare w’abishwe.
Ati: “Impamvu nyampamvu ya Jenoside ifite igisobanuro ntabwo Jenoside ari impanuka ni gahunda, ni politiki yateguwe irigishwa kandi yigishwa imyaka myinshi. Nta gerageza rya Jenoside ribaho, Jenoside ni Jenoside, ijambo igerageza muzarireke. N’iyo bishe Umutusi umwe […..] Jenoside iva ku mugambi wo kwica abantu ubahora ubwoko bwabo ntabwo bituruka ku mubare w’abishwe, ahubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itangira mu 1990, gusa 1994 ni yo yabaye rurangiza kandi amahanga akaba ari yo yemeza.”
Yongeyeho ati: “Umugambi wo kwica Abatutsi wamaze imyaka 35, si impanuka uwo mugambi ushyizwe muri politiki wari ushingiye ku ngingo mbi ivuga ngo igihugu n’ibyacyo byose ni iby’Abahutu, ni cyo twakwita intangiriro, ihame remezo rya Jenoside yakorewe Abatutsi, politiki mbi, yo kubuza Abatutsi kwiga, nta burenganzira ku gihugu,…”
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi gutoza abana indangagaciro ziboneye.
Ati: “Abana mubigishe ubutwari, ishyaka, ubupfura, kubana neza no gukunda Igihugu; mubigishe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bakuremo amasomo atuma baharanira ko Jenoside itazongera kubaho.”
Yagarutse ku babyeyi bagifite imitekerereze yuzuye urwango n’ivangura, abasaba guhinduka kuko baba babahemukira.
Ati: “Ababyeyi bagikomeza kwigisha abana babo urwango, ivangura, amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, bahakana Jenoside bakoze, bararaga abana babo urubanza rwabananiye. Baragirira abana babo nabi.”
Dr. Bizimana yashishikarije abana kwima amatwi abashaka kubagira imbata y’amateka mabi.
Ati: ” Bana rero, uzagerageza kubashyiramo urwango ntimuzamwemerere. Ntimuzemere kuba imbata y’amateka mabi. Mwimakaze urukundo no kubaka u Rwanda rwa twese, ni na rwo Abatutsi bishwe bifuzaga kubona.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yagize ati: Kuri uyu musozi, ubutwari no kwihagararaho byaranze Abatutsi bari bahahungiye ntibizibagirana, tuzakomeza gufatanya kugira ngo bigerweho ndetse n’izo ndangagaciro zabo tuzigumane tuzihe abadukomokaho.”






