Perezida Kagame yahaye ubutumwa amahanga abererekera Tshisekedi
umutekano

Perezida Kagame yahaye ubutumwa amahanga abererekera Tshisekedi

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 3, 2026

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yeruriye amahanga ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyiriyeho kurinda imipaka yarwo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Umuryango Mpuzamahanga bikomeza kubererekera Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo agakora ibyo yishakiye bihungabanya umutekano w’Akarere.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na Jeune Afrique, aho yagize ati “Ntimunyitegeho gukuraho ingamba zacu z’ubwirinzi mu gihe mureka Félix Tshisekedi agakora ibyo yishakiye.”

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiyemeje ko ingamba z’ubwirinzi zigomba kuba nibura zifite ubushobozi bwo gukumira icyago kirwugarije nibura mu bilometero birenga 10 uturutse ku mupaka warwo.

U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi kugira ngo rufate iya mbere mu kurinda umutekano w’Igihugu, gukumira ibitero by’imbere n’inyuma, no kubaka icyizere mu baturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Ibi byatewe ahanini n’impungenge z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yahageze kubera abahunze u Rwanda bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kurinda inyungu z’igihe kirekire z’ubusugire n’iterambere.

Izo ngamba zashyizweho mu gihe u Rwanda rwakomeje kwibasirwa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uyu munsi ukaba ugifite umugambi wo gutera u Rwanda ugahirika ubutegetsi buriho aho wizeye inkunga ya Guverinoma ya RDC n’amahanga afite inyungu mu bibazo by’Akarere.

Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abasaba ko u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi mbere y’uko ikibazo cya FDLR gikemuka burundu nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2026.

Nyuma y’amezi ane ayo masezerano ashyizweho umukono, kugeza uyu munsi nta ntambwe ifatika iraterwa mu guhashya uwo mutwe ufite ubuyobozi bukorana bya hafi n’ingabo za Leta (FARDC).

Perezida Kagame yavuze ko nta bundi bwumvikane bukenewe ku bijyanye n’ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR ikiri ikibazo cy’umutekano ku Rwanda, amenyesha amahanga ko afite inshingano yo gufasha Perezida Tshisekedi kubahiriza ibikubiye mu masezerano yashyizeho umukono.

Yagize ati: “Twanze gukuraho ingamba z’ubwirinzi, zaba ari ingabo cyangwa ibindi ibyo ari byo byose; ibyo tubyita ingamba z’ubwirinzi. Mu myumvire yanyu se, ni gute icyago cyaba kinyugarije maze mukambwira ngo nkureho ingamba z’ubwirinzi kandi mutari gukemura icyo kibazo? Ni iki kibyihishe inyuma?”

Perezida Kagame yaboneyeho kwibaza impamvu u Rwanda ari rwo rushyirwa mu majwi gusa, mu gihe RDC bifitanye ikibazo cy’uko Leta n’ingabo z’igihugu bikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, nta kintu  na kimwe ibazwa.

Abajijwe niba hari umubare ufatika wa FDLR u Rwanda ruhora ruyivuga rwaba rufite, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ikibazo atari umubare wabo, ahubwo ikibazo gikomeye kurusha ibindi ari ingengabitekerezo bafite ishyigikiwe na Guverinoma ya RDC.

Ati: “Iyo mikoranire iteka iba ikomeye. Ku birebana n’umubare w’ibyo byihebe, uko baba bangana kose ni ikibazo. Bashabora kuba ari amagana cyangwa ibihumbi, ariko icy’ingenzi ni icyo bahagarariye, ingengabitekerezo yabo no kuba babonera inyungu mu gushyigikirwa na Guverinoma ya RDC. Mu by’ukuri bagize ikibazo gikomeye kuri twe. Nimwibanda ku mubare wa nyawo, murirengagiza uruhande rw’ingenzi cyane. Nta tandukaniro rinini riri hagati y’umubare wa FDLR n’uw’umutwe wa ADF ingabo za Uganda zimaze imyaka n’imyaka zirwanya ku butaka bwa Congo zihawe uburenganzira na Tshisekedi.”

Perezida Kagame yanenze amagambo Leta ya Congo ihoza mu kanwa ko yahagurukiye kurwanya umutwe wa FDLR, kandi hari ubushake bwa Politiki, ariko ibikorwa ku kibuga bikaba iyanga.

Yavuze ko nta musaruro ibyo bitanga, ko ahubwo ibice bicungirwa umutekano n’inyeshyamba za M23 ari byo bigaragaramo umurimo ukomeye wo guhashya abo bajenosideri ndetse n’umusaruro ufatika ugenda wigaragaza.

Ati: “Ariko iyo urebye mu bice bya Masisi, za Walikale aho FARDC ibarizwa, usanga ari ibice bikoreramo FDLR aho bakorana na Guverinoma. Njye ikindaje ishinga si ugutangaza hagamijwe kwiyamamaza gusa, ahubwo ndeba ukuri kuri ku kibuga.”

Perezida Kagame kandi yanavuze ko imijyi ya Bukavu na Goma yafashwe n’Ihuriro AFC/M23 kuri ubu imerewe neza cyane kurusha ikindi gihe cyose yabayeho icungirwa umutekano n’ingabo za FARDC.  

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA