Perezida Kagame yasabye ko hagira igikorwa Abanyarwanda bakabyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga
Ubukungu

Perezida Kagame yasabye ko hagira igikorwa Abanyarwanda bakabyaza amafaranga imbuga nkoranyambaga

ZIGAMA THEONESTE

February 6, 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko hakwiye kugira igikorwa Abanyarwanda bagahabwa uburenganzira bwo kungukira ku mbuga nkoranyambaga kuko kugeza ubu hari amafaranga batabona kandi mu bindi bihugu bayabona. 

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2026, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, nyuma y’uko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yagaragaje ko kugeza ubu imbuga nkoranyambaga nyinshi nta kintu zinjiriza Abanyarwanda bazikoresha.

Uwo muhanzi yagaragaje ko kugeza ubu imbuga nkoranyamba ari isoko y’ubukungu ku rubyiruko n’abandi kandi zitanga amafaranga atubutse ariko hakiri imbogamizi z’uko zimwe bidashobokera Abanyarwanda kuzungukiramo.

 Yagize ati: “Turasaba ko Leta yadufasha kubyaza umusaruro izi mbuga nkoranyambaga (Monitization) ku bantu bakora ibintu bizima. Imirimo yose ikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Yunzemo ati: “Ku rubuga rwa Tik Tok abantu barukoreraho amafaranga menshi mu bindi bihugu ariko twebwe Abanyarwanda bikadusaba gutira ubundi bwenegihugu, kugira ngo dukore ku mafaranga akomoka ku mbuga nkoranyambaga.”

Yavuze ko icyo kibazo kiramutse gikemuwe byagabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Perezida Kagame yabajije Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igisabwa kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize iti: “Ibyo Bruce amaze kuvuga bisaba iki? Ntabwo nabyumvise neza.”

Bruce Melodie yongeye asobanurira Perezida Kagame ati: “Kugira ngo umuntu abone amafaranga ava ku mbuga nkoranyambaga, hari amashusho yo kwamamaza anyuraho, ni yo dukuraho amafaranga, urugero nasohoye indirimbo, sinzi niba mujya mubibona iyo ngiye  mu bindi bihugu hari amashusho atambuka yamamaza iyo ukanzeho, aho ni ho hava amafaranga yishyurwa kubera ko yarebwe.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), akaba n’umunyamakuru ukorera ku mbuga nkoranyambaga Mutesi Scovia, yashimangiye ko icyo kibazo gihari koko kandi kikibangamiye abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Hari ibiganiro twagiranye na Minisiteri y’Urubyiruko n’iy’Ikoranabuhanga aho twababwiye ko Google ivuga ko hari urugero tutarageraho rwo kwamamaza ari na yo mpamvu tutinjiza amafaranga. 

Leta iramutse ibidufashijemo byakunda, kuko ubu dukoresha Google Map nkayobora umuntu aho ntuye, ntamuyoboye ku giti cy’umwembe, babidufashijemo n’ayo matangazo ashobora kuza.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Ingabire Paula  yavuze ko hari ibisabwa n’inzego zishinzwe kwemerera u Rwanda kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga ariko bakiri mu nzira yo kubikemura.

Yagize ati: “Ibigo nka Meta, Youtube na Tik Tok byose bishyiraho amategeko n’amabwiriza kugira ngo  abakora ibihangano babashe kubibyaza umusaruro.”

Yavuze ko mu byo abayobora izo mbuga nkoranyambaga basaba kugira ngo uzikorereho amafaranga birimo kuba ufite amategeko arinda uzikoresha, kurinda amakuru n’imisoro kandi u Rwanda rurabyujuje.

Yakomeje avuga ko kandi harebwa n’ingano y’uburyo abantu bamamaza kuri izo mbuga nkoranyambaga ari na ho u Rwanda rutaragira ubushobozi buhagije.

Ati: “Uko tuzamura uburyo bwo kwamamaza, n’abantu bakora amakuru mu gihugu bagira ijanisha ry’inyungu bashobora kubonaho, ariko turacyari hasi. Bisaba nibura kwinjiza hagati ya miliyoni na miliyoni n’igice y’amadolari y’Amerika buri  kwezi”.

Yongeyeho ko hasabwa n’uburyo ndetse n’ibikorwa remezo bifasha abangukira muri ibyo bikorwa byo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga kandi u Rwanda rwabigezeho. 

Yavuze kandi ko hakomeje ubukangurambaga kugira ngo ingano y’ibyo u Rwanda rwamamaza ku mbuga nkoranyambaga byiyongere bityo rwemererwe kuzibyaza umusaruro.

Perezida Kagame yasabye inzego zibishinzwe kongera ubukangurambaga mu bikorera kugira ngo barusheho kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo u Rwanda ruhabwe uburenganzira bwo kuzibyaza umusaruro. 

Perezida Kagame yasabye ko hongerwa imbaraga mu gushaka uko imbuga nkoranyambaga zitunga Abanyarwanda
Bruce Melodie yagaragaje uko urubyiruko n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakigorwa no kubona amafaranga ku mbuga nkoranyambaga

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA