Perezida Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Amor Mottley, kuba yongeye kugirirwa icyizere kuri uwo mwanya.
U Rwanda ruha agaciro ubushuti buri hagati y’ibihugu byombi nk’uko byatangajwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026.
Ubwo butumwa bugira buti: “U Rwanda ruha agaciro ubushuti bukomeye hagati y’ibihugu byacu byombi, bushingiye ku mahame rusange yo kwishyira ukizana no kwiyemeza kugeza iterambere n’icyubahiro ku baturage bacu. Twiteguye gukomeza ubufatanye bwacu mu myaka iri imbere.”
Perezida Kagame yavuze ko amwifurije intsinzi.
Ati: “Nkwifurije wowe n’abaturage ba Barbados gukomeza kugira intsinzi n’iterambere.”
U Rwanda na Barbados bifitanye umubano ukomeye cyane ugaragazwa n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados muri Mata 2022, aho hashingiwe ku masezerano yo kunoza ingendo zo mu kirere, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ikoranabuhanga, bigafasha kongera ubufatanye mu iterambere, by’umwihariko hashingiye ku kuba ibihugu byombi biri muri Commonwealth.
Nanone kandi mu kwagura umubano mu bucuruzi n’ishoramari, habaye inama y’ubucuruzi n’ishoramari yahuje abahagarariye ibihugu byombi ku itariki ya 9 Ugushyingo 2022.
Iyo nama yabaye mu gihe u Rwanda na Barbados byasinyanye amasezerano yoroshya ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir yemerewe gutangira ingendo zihuza Kigali na Bridgetown.
Ibihugu byombi kandi bifitanye ubufatanye bukomeye mu by’umutekano, ubuzima, siporo (harimo tennis mu muhanda), bikorwa binyuze mu masezerano yashyizweho umukono hagati y’abayobozi, bikubiyemo gutangiza ingendo za RwandAir no guhanahana ubumenyi.
Mu nama yo mu Ugushyingo 2022 kandi hanashyizwe umukono ku masezerano arebana no gutangiza umukino wa Tennis yo ku muhanda umenyerewe cyane muri Barbados nk’Igihugu gifite inararibonye n’abahanga bafasha u Rwanda ukagera n’i Kigali.
Ibihugu byombi byagaragaje ko bifite intego z’iterambere rinini, nubwo ari ibihugu bito.