Perezida Kagame yashimiye abagore uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu
Politiki

Perezida Kagame yashimiye abagore uruhare bagira mu iterambere ry’Igihugu

SHEMA IVAN

March 8, 2026

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije abagore Umunsi Mwiza wabahariwe, agaragaza ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa 8 Werurwe, itariki isanzwe yizihizwaho Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko buri munsi hishimirwa uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda. Ati: “Uyu munsi n’indi minsi yose, twizihiza uruhare rw’ingenzi abagore bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Kudacogora, ubuhanga n’imiyoborere byanyu bikomeje gushimangira ukuri kumvikana, Igihugu gishobora gutera imbere bifatika iyo kudaheza n’uburinganire byimakajwe mu nguni zose.”

Imibare yo mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bari 13 246 394. Muri bo 48,5% ni abagabo naho abagore banganaga na 51,5%.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zo guteza imbere umugore yaba mu burezi, ubukungu, imiyoborere myiza n’ibindi.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, rishimangira ko abagore bagira nibura 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Mu 2008, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yabaye iya mbere ku Isi mu kugira abagore benshi ugereranyije n’abagabo. Abagore bageze kuri 61,25% mu gihe ku rwego rw’Isi bangana na 26,4%.

Abagore kandi bagize 41.6 % bya Guverinoma mu gihe Inzego z’ibanze zigomba kuba zigizwe na 30% by’abagore, nk’uko amategeko abiteganya.

U Rwanda kandi rushimwa ndetse rugafatwa na bimwe mu bihugu nk’ishuri ry’imiyoborere myiza no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA