Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushobora gukura Ingabo zarwo mu Ntara ya Cabo Delgado yo mu Majyaruguru ya Mozambique, aho zafashaga kurwanya imitwe yitwaje intwaro, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wahagarika inkunga y’amafaranga ashyirwa muri ibyo bikorwa.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique cyagarutse ku ngingo zitandukanye aho yagaragaje ko miliyoni 20 z’Amayero ku mwaka, Abanyaburayi bashyira muri ibyo bikorwa bavuga ko ari menshi, ndetse bamwe bakibaza niba u Rwanda rubikwiye ariko kandi ashimangira ko babaye babona bidashoboka u Rwanda rwiteguye gucyura ingabo zarwo.
Yagize ati: ”Igisubizo cyanjye kiroroshye; muri ibi bihe, ntacyo bimaze kuyaduha. Ariko niba nta muntu wemeye kwishyura ikiguzi cyo gukomeza iki gikorwa, twiteguye gucyura ingabo zacu zifite byinshi zakora, igihe icyo ari cyo cyose.”
Yagaragaje ko kuva Ingabo z’u Rwanda zigiye muri Mozambique hashize hafi imyaka itanu kandi zagize uruhare rufatika mu kugarura ituze, ariko bidakwiye ko zitanga ngo zinishyure ikiguzi cya serivise zitanga. Yagize ati:” Twakoze uko dushoboye kandi ibintu byarushijeho kuba byiza cyane. Ariko se birumvikana ko tugomba kwishyura serivisi dutanga? Ese birakwiye ko twitanga tukongera tukishyura nuko kwitanga?”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kuba u Burayi butanga miliyoni 20 z’Amayero mu gushyigikira ubwo butumwa atari impano igenewe u Rwanda, ahubwo ari ubufasha bugenewe Mozambique. Yagaragaje ko u Rwanda rukoresha inshuro 4 cyangwa 5 ayo mafaranga kugira ngo ingabo zirenga 5,000 zikore kariya kazi, hakiyongeraho n’Abapolisi. Avuga ko amasosiyete manini akora ibijyanye n’ingufu muri ako karere agomba gushaka nuko ashyigikira ubwo butuma kuko umutekano usaba igiciro.
Yagize ati: “Amasosiyete manini akora ibijyanye n’ingufu muri aka karere nka Total, Exxon Mobil cyangwa ENI agomba gushaka uko atera inkunga umutekano akeneye. Umutekano ugira ikiguzi, kandi ugereranyije n’ishoramari bakora ni gito cyane. Ibi bigo hamwe na Guverinoma ya Mozambique bigomba kwirengera ikiguzi, cyangwa se Guverinoma ya Mozambique yaba idashaka umutekano, ntabwo numva impamvu nahaguma n’umunsi umwe.”
Perezida Kagame ygaragaje ko nta bibazo bindi Ingabo z’u Rwanda ziri guhurira na byo mu bindi bihugu ziri kubungabungamo amahoro nka Repubulika ya Centrafrique cyangwa Sudani y’Epfo ariko mu gihe bizaba ngombwa ko zitagikenewe muri ibyo Bihugu ziteguye gutaha.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique mu 2021, zagaruye umutekano mu mijyi ikomeye nka Mocímboa da Praia ukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bukomeye, ndetse ziyisubiza mu maboko ya Leta mu gihe imitwe y’inyeshyamba yari yarahayogoje.
Ingabo z’u Rwanda kandi zatsinsuye abarwanyi b’umutwe wa Ahlu Sunnah wal Jamaah ufitanye isano na ISIS, zibirukana mu bice byinshi bya Cabo Delgado ndetse zirinda abaturage n’ibikorwa remezo. Abari baravuye mu byabo kubera intambara basubiye mu buzima busanzwe ndetse zubakira ubushobozi Ingabo za Mozambique.
