Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yongeye kwibutsa Isi ko umutwe wa FDLR ari ikibazo gikomeye cyugarije umutekano mu Karere, anashimangira ko u Rwanda rudateze na rimwe kuwihanganira mu gihe ukomeza kuruhungabanyiriza umutekano ushyigikiwe na Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amahanga arebera.
Yabigarutseho mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, mu muhango wo gusangira no guha ikaze Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda byo ku Migabane itandukanye y’Isi bagera kuri 20, batangiye imirimo mishya.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari aho amahanga awirengagiza kandi ukomeje guteza ibibazo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari ukaba ukomeje umugambi wo gutera u Rwanda.
Yagize ati: “Iki kibazo ntabwo ari gishya kandi ntabwo ari n’ikigoye gusobanukirwa. Kimaze imyaka myinshi cyane gikomeza kubaho bitewe n’uko cyirengagijwe kandi bamwe bagasuzugura uburemere bwacyo, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kugira uruhare runini mu kugikemura.
Impungenge z’umutekano w’u Rwanda zishingiye ku kuba umutwe wa FDLR ugikomeje kubaho, ufite ingengabitekerezo y’ubuhezanguni n’urugomo, ari na yo ngengabitekerezo ya Jenoside. Ikibabaje ni uko uwo mutwe ufite abawushyigikira mu Karere no hanze yako, babikora mu buryo butandukanye.”
Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye uwo mutwe wa FDLR wagabye ibitero byambukaga imipaka, uturutse ku butaka bwa RDC, bikaba byarahitanye abantu babarirwa mu bihumbi mu Rwanda.
Yavuze ko FDLR ikomeje gushyigikirwa na Leta ya Congo ndetse n’umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Habyarimana Juvenal akaba ashyigikiye ibyo bikorwa.
Ati: “Leta ya Congo yahaye uyu mutwe ubufasha bwa politiki n’ubw’amafaranga, ndetse inawinjiza mu nzego z’ingabo zayo, aho ukorera nta nkomyi. Uyu mutwe wagabye ibitero ku Rwanda inshuro nyinshi. Ibyo byatumye ibihugu bimwe bitanga amatangazo bigira inama abaturage babyo kwitondera ingendo.
Vuba aha kandi, umuhungu w’uwahoze ayobora u Rwanda waruyoboye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa be ba hafi, bagiye i Kinshasa bagamije kurushaho gushimangira ubufatanye n’uyu mutwe wa FDLR, kandi bakiriwe ku mugaragaro.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko ibyo bibazo u Rwanda rwabigaragarije amahanga ariko akomeza kwirengagiza ko ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikomeye kandi kinawuteza mu Karere kose.
Perezida Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ati: “Twabivuze kenshi mu nama zitandukanye ndetse no mu biganiro twagiranye n’abantu batandukanye bamwe bari hano. Ariko buri gihe, impamvu nyamukuru zitera aya makimbirane zirirengagizwa, hagashyirwa imbere inyungu z’igihe gito n’ingamba zitaramba.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda, kubera amateka yarwo n’aho ruherereye, rukeneye ingamba zo kwirindira umutekano kandi rudateze kuzitezukaho.
Ati: “Ingamba zacu zo kwirwanaho zigamije icyo gusa, nta kindi. FDLR ntabwo ari umutwe warangiye. Nk’uko nabivuze mbere, ingengabitekerezo ya Jenoside yabo yakwirakwiriye no mu yindi mitwe yitwaje intwaro, yibasira cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo n’andi moko.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko amasezerano yasinywe agamije guhosha iyi ntambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akwiye kubahirizwa kandi hagashyirwa imbere uburyo bwo gukemura iki kibazo mu mahoro.
Yashimangiye ko mu kubahiriza ayo masezerano hadakwiye kubaho kubogamira ku ruhande rumwe kuko byagaragaye ko icyo kibazo hari abakikoreza u Rwanda nyamara gikwiye gukemurwa n’impande zose bireba.
Yagize ati: “Mu by’ukuri, amasezerano y’amahoro yasinywe, agomba kubahirizwa n’impande zose, kandi ishyirwa mu bikorwa rigakurikiza ibyanditswe. Ariko si ko byagenze ku ruhande rwacu. Icyo tubona ni uko uruhande rumwe ari rwo rusabwa kwikorera umutwaro hafi ya wose.
Urugero, amasezerano ya Washington yashyizeho guhagarika imirwano, yemera impungenge z’umutekano za buri ruhande, kandi ateganya inzira igomba gukurikizwa. Nyamara nubwo ibiganiro byari bigikomeje, habonetse ibikorwa byo kongera ingabo mu buryo bugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, hanyuma hakurikiraho ibikorwa by’ingufu za gisirikare.”
Yavuze ko Ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ifatanya na Leta ya Congo bongereye ibitero mu bice bitandukanye, bishyira abaturage mu gaka n’akato, ndetse batangiza ibitero byo ku butaka no mu kirere muri Kivu y’Amajyepfo.
Yashimangiye ko intego ya Leta ya Congo yari uguhindura uko ibikubiye mu masezerano biteye, ikoresheje ingufu za gisirikare, kandi bitari mu byari biteganyijwe mu biganiro by’amahoro byari biri kuba.
Ati: “Ni muri urwo rwego byaje kugera ku byabereye i Uvira. Twari tumaze amezi menshi tubivuga tuburira abantu, ariko nyuma byaje kuvugwa mu buryo bumwe gusa, budahuye n’ukuri kw’ibyari biri ku butaka.”
Yakomeje agira ati: “Nk’uko bisanzwe, amakosa yose yashyizwe ku Rwanda gusa. Iyo myitwarire yo gushyira igitutu ku ruhande rumwe gusa yatumye Leta ya Congo n’indi mitwe iyishyigikiye ikomeza ibikorwa bya gisirikare.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ati: “Ntabwo tubasaba kwemera buri cyemezo u Rwanda rufata. Icyo tubasaba gusa ni uko impande zose mwazifata ku rwego rumwe.”
Perezida Kagame yavuze ko ubu u Rwanda ruri mu mahitamo akomeye, arimo kwemera ko FDLR n’indi mitwe ikomeza kwegera imipaka yarwo, cyangwa se kwirwanaho maze rukabihanirwa.
Ati: “Ku ruhande rwacu rero, amahitamo arasobanutse. Ese mu mwanya wacu hari igihugu kindi cyafata icyemezo kitari icyo kwirinda? Ariko n’iyo haba ibiducira urubanza, kuri twe biba ari ishema ku ngabo zacu. Iryo shema ntiryahanagurwa n’ibibazo cyangwa n’ibihe bitandukanye. Ni kimwe mu bitugize, kandi kizahora kiduherekeza mu bihe byiza n’ibibi.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushaka amahoro nyayo arambye ashobora kutwubakira ejo hazaza heza. ‘Turashaka gusiga inyuma burundu politiki mbi zo mu gihe cyashize’.
Perezida Kagame yibukije ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi ariko mu gihe na Leta ya Congo na yo yujuje inshingano zayo zikubiye mu masezerano ya Washington.
Ati: “Ayo masezerano mvuga ya Washington, ntabwo ari ay’impande ebyiri gusa. Hari impande eshatu zirebwa na yo, harimo u Rwanda, Congo, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari yo yabaye umuhuza ikanakira ibyo biganiro. None se mwakwitega gute ko mu mpande eshatu, rumwe gusa ari rwo rwujuje inshingano zarwo? Aho ni ho turi ubu.”
Perezida Kagame yavuze ko ayo masezerano nashyirwa mu bikorwa neza, ashobora guha buri ruhande umutekano rukwiye, ndetse agashyiraho n’urufatiro rw’ubufatanye mu bukungu.
Ati: “Turi abo kwizerwa. Ibyo tuvuga turabikora, kandi ibyo dukora ni byo tuvuga. Ubufatanye bwacu bwageze ku musaruro kubera ko twagiye tugira politiki ikomeye y’umutekano mu myaka irenga mirongo itatu ishize.
Kubera ko tuzi neza ko dushobora guhura n’ingaruka z’ingengabitekerezo y’urugomo n’ubuhezanguni bushingiye ku moko, cyane cyane iyo bishyigikiwe na Leta mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, twihaye isezerano ryo kutazigera dusubira mu minsi mibi y’umwijima. Ntituzigera dusubira muri uwo mwijima. Ni ikintu tudateze guhindukaho.”





