Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ashobora kwigarurira peteroli yo muri Iran kandi agafata n’ikigo kinini cya peteroli kiri ku kirwa cya Kharg.
BBC yatangaje ko Trump avuze ibi mu gihe Abayobozi ba Amerika bavuga ko Ingabo zayo zirimo kwitegura ibitero byo ku butaka, Trump kandi yavuze ibi mu gihe yanavuze ko amasezerano y’amahoro na Iran ashobora kugerwaho mu gihe gito cyane.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf yavuze ko ingabo za Iran ziteguye kandi zitegereje ko abasirikare ba Amerika batangira ibitero byo ku butaka ubundi ngo bagahura n’imvura y’umuriro w’amasasu.
Nubwo bimeze bityo ariko intambara iracyakomeje hagati y’impande zombi ndetse mu ijoro ryo ku wa 29 Werurwe 2026, Trump yavuze ko bagabye ibitero byinshi muri Iran, mu gihe Isiraheli na yo yemeje ko iri kugaba ibindi bitero byinshi muri Teheran.
Amerika ikomeje gukangisha Iran kugaba ibitero ku bikorwa byayo by’ingufu, mu gihe Iran nayo yavuze ko izibasira ibikorwa by’ingufu byo mu bihugu byo mu Karere ko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu ijoro ryacyeye ryo ku wa 29 Werurwe, ibikorwa remezo by’amashanyarazi bya Iran byagabweho ibitero mu gihe nayo yahise yihimura ikarasa ku kigo gitanga amashanyarazi n’igitunganya amazi muri Kuwait.