Twagirumukiza François ni we watorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera, PSF. Ni umwanya asimbuyeho Jeanne Françoise Mubiligi wayiyoboraga kuva muri Gashyantare mu 2023.
Yagiriwe icyizere ku majwi 191, yagizwemo uruhare n’inteko itora igizwe n’abagera kuri 202.
Ni amatora yabereye muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2026.

Twagirumukiza François yiyamamaje ku mwanya wa Perezida ari wenyine kandi agirirwa icyizere.
Yiyamamaza, Twagirumukiza yavuze ko amaze imyaka 28 ari umucuruzi.
Yatangiye ubucuruzi mu gihe kitari kimworoheye kuko icyo gihe ngo nta gitekerezo cy’ubucuruzi yari afite.
Yabanje kuba umurezi igihe cy’umwaka n’igice, nyuma nibwo yaje kugerageza ubucuruzi.
Ati: “Nabutangiye ari ukugerageza kuko igishoro cyanjye cyari icyizere.”
Aho ageze abishimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwatumye Abikorera bagira aho bagera.
Afite Ibigo bibiri by’ubucuruz harimo icyitwa Eastern Hope cyinjiza ibyuma by’ubwubatsi mu Rwanda.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere mu ndimi nyafurika yabonye mu 1992.
Mu bandi batowe ni Uwizeyemungu Jean Claude, Visi Perezida wa Mbere. Yatowe ku majwi 184. Ni mu gihe kandi Visi Perezida wa Kabiri ari Mukasahaha Kamanzi Diane, watowe n’amajwi 180.
Hanatowe kandi komite nyobozi igize buri huriro, mu nzego zirimo Serivisi, Abanyenganda, Ubuhinzi n’Ubworozi, Abafite Ubumuga, Abagore n’Urubyiruko ndetse n’Ubucuruzi.