Ikipe ya Rayon Sports yateye Gasogi United mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yaho iyi kipe yabuze ku kibuga cya Stade Amahoro aho amakipe yombi yari gukinira umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona.
Ubuyobozi bwa Gasogi United bwavuze ko bamenyeshejwe impinduka z’amasaha n’ikibuga mu gihe kigenwa n’amategeko (amasaha 48 mbere y’uko umukino utangira).
Byari biteganyijwe ko umukino ubera kuri Kigali Pelé Stadium saa cyenda, wimurirwa muri Stade Amahoro saa yine z’ijoro mu korohereza abakunzi ba ruhago kuwureba nyuma y’uwa CAF Champions League wahuje Al-Hilal SC na RS Berkane.
Amategeko agenga Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda avuga ko “iyo umubare w’abakinnyi ubaye muto cyangwa iyo ikipe imwe cyangwa zombi itabonetse/zitabonetse mu kibuga mu gihe cy’iminota 15 nyuma y’isaha yagenwe kugira ngo umukino utangire, uko kubura byemezwa n’umusifuzi.”
Akomeza agira ati “Ibisabwa kugira ngo icyo gikorwa cyemerwe cyo kubura byerekanwa n’umusifuzi ku rupapuro rw‘umukino. Imwe cyangwa amakipe arebwa n’iki kibazo ihanishwa guterwa mpaga.”
Mu mbonerahamwe y’ibihano, Rwanda Premier League iteganya ko ikipe yatewe mpaga ihanishwa ibitego 3-0 ikanishyura miliyoni 2 Frw.
Rayon Sports yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 42 mu gihe Gasogi United yagumye ku mwanya wa 12 n’amanota 26.

