Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashimye ubufatanye zifitanye n’iza Tanzania (TPDF) ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Werurwe, basozaga inama ya 15 y’abayobozi b’Ingabo bakorera ku mipaka ihuza ibihugu byombi, Tanzania n’ u Rwanda.
Ni inama yamaze iminsi 3 y’ibiganiro byabereye mu Karere ka Karagwe, bigamije gukomeza umutekano ku mipaka no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Iyi nama yahuje abayobozi baturutse muri Diviziyo ya 5 y’Ingabo zirwanira ku butaka za RDF na Brigade ya 202 ya TPDF, bose bakorera ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania.
Ibiganiro byibanze ku gusuzuma intambwe imaze guterwa kuva ku nama iheruka yabereye mu Rwanda kuva ku ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ndetse no kurebera hamwe ibibazo by’umutekano bikigaragara.
Iyi nama yari iyobowe na Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 ya TPDF, hamwe na mugenzi we Major General Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 muri RDF. Yanitabiriwe kandi n’abajyanama mu bya gisirikare (Defences Attaches) bahagarariye inyungu za gisirikare hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda na Tanzania.
Abitabiriye inama baganiriye ku bibazo byambukiranya imipaka birimo ubucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe mu biyaga n’imigezi ku mipaka, ndetse no kwambuka umupaka mu buryo butemewe.
Impande zombi zumvikanye ku ngamba zitandukanye zigamije kongera ubufatanye, zirimo kunoza ihererekanyamakuru, gukora amarondo ahuriweho, no gukangurira abaturage batuye ku mipaka kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Bemeye kandi kwagura ibikorwa by’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage kugira ngo umubano n’abaturage urusheho gukomera. Izindi gahunda zirimo gutegura imikino ya gicuti ihuza ingabo z’ibihugu byombi, no gufatanya n’inzego z’ibanze gushishikariza abaturage gukoresha imipaka yemewe.
Inama yasabye kandi gushyiraho umupaka wemewe hagati ya Kibale (Akarere ka Kayonza mu Rwanda) na Bweranyange (Akarere ka Karagwe muri Tanzania) mu rwego rwo kugenzura urujya n’uruza no gukumira kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu ijambo risoza inama, Brigadier General Kwiligwa yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y’ingabo zombi anashimira intumwa za RDF ku ruhare rwazo. Yashimangiye ko gukomeza ubufatanye bizatuma habaho amahoro, umutekano ndetse n’ubunyamwuga mu ngabo z’ibihugu byombi.
Ku ruhande rwa RDF, Major General Karusisi yashimiye TPDF ku kwakira neza abitabiriye inama, anashimangira ko impande zombi ziyemeje gukomeza kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Yavuze ko ibyavuye muri iyi nama bizakomeza gushimangira imikoranire ishingiye ku bikorwa bihuriweho no guhanahana amakuru.


