Rubavu: Abanyarwanda bagera kuri 222 batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo
Imibereho

Rubavu: Abanyarwanda bagera kuri 222 batahutse bavuye mu mashyamba ya Congo

NDOLI Sitio

March 26, 2026

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2026, Abanyarwanda 222 bamaze gutahuka bavuye mu mashyamba ya Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), baciye ku mupaka La Corniche uhuza u Rwanda na RDC.

Muri abo batashye harimo abana 149, abagore 58, ndetse n’abagabo 15, bamwe muri bo bavuga ko bari babayeho mu buzima bushaririye ariko bakaba bishimira ko bagarutse mu Rwababyaye. Abo Banyarwanda bakaba batashye mu masaha ya saa yine banyuze ku mupaka munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu batashye bavuga ko batari bafite amakuru ahagije kuko hari ababa bababwira ko mu Rwanda nta mutekano uhari, icyakora bavuga ko kuri ubu biboneye ko babeshywaga kubera uburyo bakiriwemo.

Umwe muri bo yagize ati: “Batubwiraga ko abantu batashye baba badafite umutekano, batabaho, ubwo tugahora gutyo ndetse no kuva mu bandi bikaba bigoye kugira ngo ushobore kuba wagera kure yabo, ubone abaguha amakuru nyayo gusa dusanze bitandukanye cyane. Batwakiriye neza cyane.”

Undi yagize ati: “Amagambo y’abantu aca intege ngo dore urashaje waje uri umukobwa usaziye muri Congo. Ese urwo Rwanda urarujyamo, mbega u Rwanda turumva nta kigenda, shobora ugume hano muri Congo, ibyo bikansha intege, none reba uburyo batwakiriye, icyo nasaba bagenzi banjye nuko na bo bataha batagendeye ku binyoma abandi bahora bakwirakwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko icya mbere ari ukwishimira ko aba Banyarwanda batashye kuko zari imbaraga ziri gupfa ubusa. Ati: “Icya mbere twishimiye kwakira abaturage bacu batashye mu gihugu cyabo, ni umunezero kuko ni imbaraga z’igihugu zari hanze kandi zipfa ubusa ndetse zibayeho nabi.” 

Yunzemo ati: “Ni ukubamara impungenge bafite kuko hari ababashukaga, bafite ubutumwa burimo ibinyoma bwiganjemo kubafata bugwate bigatuma badataha mu gihugu cyabo. Kwari ukubahumuriza no kubabwira ko Umunyarwanda afite ijambo.” Yavuze kandi ko igishimishije ari uko abatashye harimo umubare munini w’abagabo nyamara mu bihe bishize abana ari bo bari benshi. 

Abatashye babanza kunyuzwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, bakabanza kwigishwa indangagaciro ndetse bagahabwa ibyangombwa n’amafaranga azabafasha mu buzima bwa buri munsi ubunndi bakoherezwa aho bavuka. Guhera mu 2021 abarenga ibihumbi 11 bamaze gutaha bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA