Rubavu: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’inzu barapfa
Imibereho

Rubavu: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’inzu barapfa

NDOLI Sitio

March 26, 2026

Abaturage batatu bo mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Rwaza mu Karere ka Rubavu bagwiriwe n’inzu nyuma y’imvura nyinshi yaguye ku mugoroba wo ku wa 25 Werurwe 2026.

Ababibonye bavuze ko kuva mu gitondo imvura yiriwe igwa muri ako Karere maze bigeze saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya, ni bwo bumvise inkuru mbi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette yavuze ko inzu yasenyutse ari iyakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33.

Yagize ati: “Imvura yaguye kuva mu gitondo kugeza aya masaha, yasenye inzu yakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33 wapfanye n’umwana we w’imyaka ibiri ndetse n’undi musore w’imyaka 30 wari waje kumusura barapfa.”

Uwo musore n’uwo mugore bose bakomokaga mu Mirenge ya Boneza na Murunda yo mu Karere ka Rutsiro. Imirambo y’abo bose yajyanwe mu Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza yasabye abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA