Rubavu: Bibye inka  barayibaga bafatanwa igihanga cyayo bagiye kucyambutsa muri Congo
Amakuru

Rubavu: Bibye inka barayibaga bafatanwa igihanga cyayo bagiye kucyambutsa muri Congo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 26, 2026

Ntawushiragahinda Kigingi bita Kanyentama yafatiwe n’irondo ry’umwuga mu Mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Mahoko, Umurenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu afite igihanga cy’inka mu ntoki, bagenzi be babiri bari kumwe baracika, bakaba bendaga kucyamutsa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umwe mu bari kuri iri rondo ry’umwuga ryamufashe, yabwiye Imvaho Nshya ko aba uko ari 3 bari bitwaje ibyuma na zimwe mu nyama z’iyi nka, bashaka inzira zo kuzambutsa ngo bazijyane muri RDC. Ati: “Agifatwa yagiye kutwereka aho we na bagenzi be bayibagiye mu cyayi kiri hafi y’ahitwa mu Kiribata, mu Murenge wa Nyundo, inyama zimwe barazitwara izindi barazihasiga, uwo ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Kanama.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evariste, yavuze ko nyuma yo gukurikirana basanze iyi nka yibwe umuturage witwa Mboneza Hassan, wo mu Mudugudu wa Matyazo, Akagari ka Rundoyi, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Ati: “Uwafashwe nubwo na we ari uwo mu Karere ka Rutsiro, we na bagenzi be basanzwe bazwi mu Murenge wa Kanama nk’abajura ba ruharwa, biba inka ahandi bagashakisha inzira muri uyu Murenge wacu, bazijyana muri RDC, zimwe bazibaze bakajyana inyama. Ariko kuko basanga abaturage bacu bari maso bahita babacakira batarenze umutaru.”

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko n’aba bacitse abakora irondo ry’umwuga babamenye, bakaba bagishakishwa. Yashimangiye ko abaturage bakomeza gukaza amarondo no guhanahana amakuru kuri ubwo bujura, kugira ngo abo bagizi ba nabi bafatwe, babiryozwe.

Uwo muyobozi kandi yabwiye  abafite inka mu bikuyu kugira abashumba bazwi, babaruwe, barangwa n’imyitwarire myiza, kugira ngo bataba intandaro yo kwibwa kwazo, ndetse no kugira ngo umutekano wazo urusheho kubungabungwa uko bikwiye.

Gitifu Nzabahimana yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu gukora ibyubaka Igihugu aho kwishora mu ngeso mbi zo gushaka gutungwa n’ibyo rutaruhiye ndetse n’abakuru bagifite izo ngeso mbi bakazicikaho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA