Rusizi: Hegitari zisaga 13 z’imyaka y’abaturage zangijwe n’urubura
Imibereho

Rusizi: Hegitari zisaga 13 z’imyaka y’abaturage zangijwe n’urubura

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 10, 2026

Abaturage b’Imidugudu 6 y’Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi bararira ayo kwarika nyuma y’uko urubura rubangirije imyaka yose bari barahinze ku buso burenga 13, bagatabaza basaba ubufasha.

Urwo rubura rwangije imyaka irimo imyumbati, ibigori, urutoki, amateke n’imigozi y’ibijumba, rwaguye mu mvura y’amahindu yagwaga ivanze n’umuyaga mwinshi n’inkuba zanatumye abaturage babiri bagwa igihumura bakajyanwa kwa muganga.

Nyabyenda Olivier wo mu Mudugudu wa Gasumo, umwe mu bahuye n’ibi byago, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo mvura yaguye itunguranye mu masaha y’umugoroba yanatumye urubura rutobora amabati y’inzu, ibikoni n’ubwiherero.

Ati: “Rwazanye n’umuyaga mwinshi n’inkuba nyinshi zateye ihungabana mu baturanyi bacu babiri, imyaka twari twarahinze harimo iyari ikizamuka n’iyari itangiye kwera rurayishwanyaguza, indi ruyirekamo, ku buryo nta gusarura twiteze. Tunafite impungenge z’ifumbire twafashe muri tubura kuko ntacyo tuzayishyura.”

Yakomeje ati: “Nkanjye nahombye bitavugwa kuko nk’imyumbati nari nitezeho nibura amafaranga 500 000, ibigori, ibijumba n’urutoki, byose ntiwamenya ko nigeze mbitera.  Hano iwacu mu cyaro dutunzwe ahanini n’ubugari bw’imyumbati, kandi ntiturinjira mu bwishingizi bw’imyaka ngo nibura dutegereze gushumbushwa.”

Yanagaragaje kandi ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare bwabasuye bukabarura ibyangiritse, hakaba hari ibikorwa binyuranye

Ndayisenga Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Karambo, na we ati: “Nari nsanzwe ndi umuhinzi ntangarugero w’imyumbati muri aka Kagari. Nahombye imyumbati nateganyaga gukuramo arenga miliyoni imwe kuko n’ubusanzwe nayarenzaga. Ibigori, amateke n’ubwatsi bw’amatungo, byose byarenzweho n’urubura, ntacyo nkivuga.”

Basaba ubuyobozi bw’Umurenge wabo kubatabariza bakabona ubufasha, bakanagirwa inama aho bishoboka, niba hari indi myaka bahinga nubwo hari aho bitahita bishoboka, bakanahabwa amakuru ahagije ku bwishingizi bw’ibihingwa, ababishoboye bagatangira kubufata kuko na bo bibonera ko ikirere cyahindutse, gisigaye kibatenguha cyane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yabwiye Imvaho Nshya ko uru rubura rudasanzwe rwangije imyaka myinshi cyane y’abaturage b’Imidugudu 6 hashegeshwa cyane Imidugudu ine.

Ati: “Tumaze kubarura hegitari 13 z’imyumbati, urutoki, ibigori n’amateke zangijwe cyane n’uru rubura rudasanzwe mu Midugudu 6 mu 10 igize Akagari ka Rwambogo, by’umwihariko mu Midugudu ya Gasumo, Buye, Rutovu na Karambo ni ho byakabije.”

Yongeyeho ati: “Ubu tugiyeyo ngo dukore ibarura urugo ku rundi mu zahuye n’ibi byago, twohereze raporo ku Karere turebe ko hari ubufasha bwaboneka, kuko hari abo bigaragara ko basigaye iheruheru bikabije, bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.”

Avuga ko banagiye kubakangurira iby’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuko batarahura n’iki kiza bitari byoroshye kubibabwira, ariko ubwo batangiye kwibonera iby’iyi mihindagurikire y’ibihe, bari burusheho kubyumva.

Ku kibazo cy’abasaba ubufasha bw’ifumbire ngo barebe ko hari ikindi bagerageza guhinga cyera vuba, uyu Muyobozi yavuze ko byose bigiye gushyikirizwa Akarere ngo bisuzumwe harebwe icyakorwa cyihutirwa cyabaramira.

Yabihanganishije, abasaba gutegereza bagerageza kwishakamo ibisubizo, ko ubuyobozi bubari hafi, bukurikiranira hafi ibijyanye n’ingaruka z’iki kiza ku mibereho yabo n’uburyo bahangana na zo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA