RWACOF yizihije imyaka 30 itangiza uburyo bushya bw’imikoranire na ba nyir’inganda zitunganya ikawa
Inkuru Zamamaza

RWACOF yizihije imyaka 30 itangiza uburyo bushya bw’imikoranire na ba nyir’inganda zitunganya ikawa

KAMALIZA AGNES

February 9, 2026

RWACOF, imwe mu masosiyete akomeye akora ibijyanye n’ikawa mu Rwanda, yizihije imyaka 30 imaze ikorera mu gihugu itangiza uburyo bushya bw’imikoranire na ba nyir’inganda zitunganya ikawa, bugamije kugabanya ingaruka mbi, kwongera ubunyamwuga ndetse no gushimangira umurongo ngenderwaho kandi uhamye mu guhuza urujya n’uruza rw’agaciro k’ikawa.

Iyo sosiyete yashinzwe mu mwaka wa 1996, imaze kwiyubaka nk’ikigo cya mbere mu Rwanda gitunganya kandi cyohereza ikawa yo mu rwego rwo hejuru ku isoko mpuzamahanga kandi gikorana bya hafi n’abahinzi, inganda zitunganya ikawa ndetse n’abandi batura Rwanda.

Nk’imwe mu mashami ya sosiyete mpuzamahanga izwi kw’izina rya Sucafina, RWACOF ivuga ko iri kwibanda cyane mu gushyira imbere imikorere itekanye kandi iri mu buryo cyane ko muri iki gihe urwego rw’ikawa rukomeje guhura n’imbogamizi zirimo ihindagurika ry’ibiciro ku isoko, ibibazo by’amafaranga mu mikorere ya buri munsi ndetse n’ubucuruzi bushingiye ku bihuha.

Impinduka mu buryo bwo gucunga ibyago, ingaruka mbi n’ibihombo by’isizeni y’ikawa

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri RWACOF, Emmanuel Akiba, yavuze ko ba nyir’inganda zitunganya ikawa benshi bagikora bafite impungenge zishingiye ku byago byo mu gihe cy’isizeni y’isarura ry’ikawa.

Yagize ati: “Ba nyir’inganda zitunganya ikawa bafite uruhare rukomeye mu rwego rw’ikawa, ariko akenshi ni bo bagirwaho ingaruka mbi nyinshi z’imari n’isoko. Ubu buryo bushya bugamije kuzigabanya.”

Muri iyi mikoranire mishya, RWACOF itanga inkunga iteguwe neza yo kugura ibitumbwe by’ikawa, ikemera kwakira ikawa yose y’amaganda yatunganyijwe, bityo igakuraho igitutu n’ingaruka mbi ziterwa n’ubucuruzi bushingiye ku bihuha. Abafatanyabikorwa na bo biyemeza gukorera ku mahame asobanutse y’imikorere, ubunyamwuga ndetse no gukorera mu mucyo.

RWACOF kandi ivuga ko ubu buryo bugamije gukuraho imikoranire y’igihe gito kandi ishingiye ku bucuruzi butarambye, hagamijwe kubaka umubano w’igihe kirekire ushingiye ku kwizerana ndetse no guhozaho.

Akiba yongeyeho ati: “Ubu bufatanye butuma ba nyir’inganda zitunganya ikawa bibanda cyane mu kunoza imikorere ndetse no kwita ku buziranenge bw’ikawa, RWACOF yo ikibanda cyane mu gutanga uburyo busobanutse bw’imikorere, uburyo bwo kubona isoko y’ikawa ndetse n’imikorere idahindagurika.”

Kubaka urwego rw’ikawa rwuje ubunyamwuga

RWACOF ivuga ko intego y’iyi mikoranire itagarukira gusa mu kwagura ibikorwa byayo, ahubwo igamije gutanga umusanzu mu kubaka urwego rw’ikawa rufite ubunyamwuga kandi ruhamye mu Rwanda.

Mu bihe biri imbere, iyi sosiyete irateganya kwagura umubare w’inganda zitunganya ikawa z’abafatanyabikorwa, ikomeza gushora imari mu ikoranabuhanga rishyigikira gukurikirana inkomoko y’ikawa, kugenzura ubuziranenge ndetse no kubaka umubano urambye.

Yakomeje agira ati: “Mu gihe twizihiza imyaka 30, icy’ingenzi ni ukwibanda ku kubaka uburyo bukomeye bw’imikoranire buzafasha igisekuru cy’ahazaza cy’abashoramari mu ikawa.”

RWACOF ishimangira ko ejo hazaza h’urwego rw’ikawa mu Rwanda hazubakwa binyuze mu bufatanye ndetse n’imikoranire by’abafatanyabikorwa batandukanye.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA