Nyuma y’itangazo ry’Ikigo cya Kenya gishinzwe Ibibuga by’Indege rirebana n’ingorane mu mikorere y’ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta (JKIA), Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) yatangaje ko zimwe mu ngendo zijya n’iziva i Nairobi zatangiye kugerwaho n’ingaruka.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwavuze ko urugendo rwayo rwiswe WB453 rw’isaha imwe n’igice rwatindijwe kugeza saa 20:50 ku isaha y’i Nairobi, mu gihe urugendo WB402 rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare rwasubitswe.
RwandAir ni kimwe mu bigo by’ubwikorezi bwo mu kirere bitandukanye byatindije ingendo cyangwa bikazisubika, mu gihe habaye imyigaragambyo y’abakozi bo mu kibuga cy’indege binubira kuba badahembwa n’ibindi bibazo bitandukanye bishingiye ku murimo.
RwandAir yatangaje ko abagenzi bateze indege yakoze urugendo WB403 barindiwe mu rugendo rw’indege WB453
Iyi sosiyete kandi yemeje ko ikomeje gukurikiranira hafi imigendekere y’ibibazo byatewe n’iyo myigaragambyo ndetse ikaba ikomeje gukorana n’abo bireba mu kugabanya ibyago byo guhagarika ingendo ari na ko abagenzi bagizweho ingaruka na bo barimo gufashwa.
Itangazo riragira riti: “Amakipe yacu arimo gukurikiranira hafi imiterere y’ikibazo kandi turimo gukorana mu kugabanya ingorane ari na ko dufasha abagezweho n’ingaruka. Abakiliya barashishikarizwa kuvugisha ibiro byacu by’ubucuruzi ngo bafashwe.”
Ibindi bigo by’indege byatindije ingendo z’indege birimo Kenya Airways. Imyigaragambyo yabaye mu gihe urukiko rwinjiye muri iki kibazo nk’uko byatangajwe ku wa 12 Gashyantare 2026, ari na yo mpamvu habaye hahagaritswe ibikorwa byose kugeza igihe hazaba habaye urubanza ku wa 26 Gashyantare.