Ni amateka u Rwanda rwamaze kwandika kuko Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient, na we yabishimangiye ubwo yari mu musangiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abandi bitabiriye shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare, wabereye muri KCC ku mugoroba wo ku wa 27 Nzeri 2025, ikiniwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
U Rwanda rwanditse amateka kuko aricyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye iri siganwa rikomeye mu mateka y’umukino w’amagare ku Isi, ibyumvikanisha ko ari bwo bwa mbere rikandagiye kuri uyu mugabane ufatwa nk’inkomoko y’ikireremwa muntu.
Ni irushanwa rishyirwaho akadomo kuri iki Cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, hasiganwa icyiciro cy’abagabo bakuru.
Barahagurukira kuri Kigali Convention Center ari naho bari busoreze. Inzira ikoreshwa ku nshuro ya mbere irazengurukwa inshuro 9 naho akandi gace k’inyongera baragasohokamo mu gihe hahandi babagiye kuzenguruka inshuro icyenda, baragaruka bakazenguruke izindi nshuro esheshatu bahita basoza.
Abasiganwa barakoresha umuhanda KCC-Gishushu-MTN-Mu Kabuga ka Nyarutarama-Kuzenguruka kuri Golf-SOS-MINAGRI-Ninzi-KABC-RIB-Sopetrade-Rond Point (Mu Mujyi)-Nyabugogo-Ruliba-Norvege-Kigali Pele Stadium-Tapi Rouge-Kimisagara-Kwa Mutwe-ONATRACOM-Gitega-Rond Point (Mu Mujyi)-Sopetrade-Mediheal-Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)-Ku Muvunyi-KCC.
Abasigananwa barahaguruka ari 165 bakore intera y’ibilometero 267.5. Batangiye Saa 09h45′ biteganyijwe ko basoza Saa 16h45′.
Isiganwa ritangijwe na Perezida wa UCI David Lappartient na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire.
Amateka ya shampiyona y’Isi y’Amagare
Shampiyona y’Isi ni irushanwa ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) rigahuza abakinnyi batandukanye bakomeye baturuka imihanda yose.
Bakina bahagarariye ibihugu byabo, bitandukanye n’uko bitabira andi marushanwa akomeye arimo nka Tour de France kuko yo bayakinira mu makipe baba bakoreramo akazi.
Kubyumva neza twakoresha inyito “Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu”.
Ni shampiyona yatangiye gukinwa mu mwaka w’i 1921 itangira ikinwa n’abatarabigize umwuga, mu cyiciro cy’abagabogusa.
Nyuma y’imyaka itandatu mu 1927 nibwo Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare mu muhanda yatangiye mu buryo bw’ababigize umwuga, kugeza aho u Rwanda ruyakiriye nyuma y’imyaka 103 ibayeho.
Mu gutangira gukinwa n’abatarabize umwuga, iki cyiciro cyakomeje no gukinwa imaze kuba iy’abanyamwuga kugeza mu 1995 ubwo cyakurwagamo kigasimbuzwa icy’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo.
Ubwo iyi shampiyona yakinwaga ku nshuro ya mbere, yabereye Nürburgring mu gihugu cy’u Budage muri Nyakanga 1927 yegukanwa na Alfredo Binda ukomoka mu Butaliyani uri mu bakinnyi batanu bonyine banamaze kuyegukana inshuro nyinshi atwara umudali wa zahabu aho kugeza ubu buri wese ayifite inshuro eshatu.
Kuva mu 1927, shampiyona y’Isi yitabirwaga n’abagabo gusa, ariko mu 1958 ku nshuro ya mbere hongerwamo icyiciro cy’abagore, mu 1975 hongerwamo ibyiciro by’abakiri bato.
Mu 1994 nibwo hatangijwe igice cyo gusiganwa n’isaha umuntu ku giti cye mu byiciro byose byakinwaga.
Bwa mbere mu 2022 hahembwe abitwaye neza, batarengeje imyaka 23 mu bagore, gusa icyo gihe bakinanaga n’abakuru muri iki cyiciro, mu gihe i Kigali hamaze kwandikirwa amateka yo kuba ku nshuro ya mbere abatarengeje imyaka 23 mu bagore barakinnye ukwabo tariki 25 Nzeri 2025.
10h01′: Abasiganwa bageze mu muhanda wo kwa Mignone bazamuka umuhanda w’amapave.
10h05′: Umufaransa Julien Bernard yasize igikundi akora icyitwa ‘Break away’ kuko amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 14 hagati ye n’igikundi kimukurikiye.
10h07′: Kugeza ubu Umunya-Portugal, Ivo Oliveira, ni we uyoboye isiganwa nyuma yo kugera KCC ari uwa mbere ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Akurikiwe n’Umudage, Marius Mayrhofer, ndetse n’Umusuwisi Menno Huising.
10h13′: Umufaransa, Julian Alaphilippe, acomotse mu gikundi agerageza kugisiga.
10h15′: Abakinnyi babiri barimo Umufaransa baratatse.
Abanyarwanda bari muri iri siganwa rikinwa n’icyiciro cy’abagabo bakuru ku munsi wa nyuma wa shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare, ni Vainqueur Masengesho, Eric Nkundabera, Eric Manizabayo, Eric Muhoza, Shemu Nsengiyumva na Patrick Byukusenge.
Wais Ahmad Badreddin ukinira ikipe ya UCI WORLD CYCLING CENTRE, ni we urimo gukina nk’impunzi muri iyi shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare irimo kubera mu Rwanda. Mu isiganwa arakina yambaye nimero ya 159 ya UCI.
10h29′: Abasiganwa bageze KCC bayobowe n’Umusuwisi, Fabio Christen.
Akurikiwe n’abakinnyi barimo Umudage, Marius Mayrhofer, n’Umunya-Portugal, Ivo Oliveira.
10h41′: Umufaransa Julian Alaphilippe, Umunya-Turkiye Ahmet Örken, Umunya-SAO TOME AND PRINCIPE, DO ROSARIO Ediney, Umusuwisi Sam Oomen, Umunya-SIERRA LEONE, Ibrahim Jalloh n’Umunya-Belize Jyven Gonzalez bavuye mu isiganwa.
10h47′: Umunya-Sao Tome and Principe, ALFREDO Mauro, Umunya-Grenada Red Walters, Umunya-Mali Diantouba Diallo, Umunya-Senegal Cheikhouna Cissé n’Umunya-Sierra Leone Mustapha Koroma, bavuye mu isiganwa.
10h49′: Umunyarwanda Eric Manizabayo uzwi ku izina rya ‘Karadiyo’ yatatse, amaze gushyira ikinyuranyo cya 2’26” hagati ye n’igikundi kimukurikiye.
10h53′: Abakinnyi bagera kuri Batandatu bakoze impanuka bagwiriye icyarimwe, biragaragara ko harimo abababaye cyane badashobora gukomeza isiganwa.
10h56′: Kugeza ubu Umunyarwanda Eric Manizabayo akomeje gushyira ikinyuranyo cya 2’43, hagati ye n’igikundi kimukurikiye.
10h57′: Umunya-Espagne, Marc Soler, avuye mu isiganwa nyuma yo gukora impanuka akagwa.
10h59′: Umwongereza, Bjorn Koerdt, Umunya-Romania Mattew-Denis Piciu n’Umunya-Serbia, Ognjen Ilić, bavuye mu isiganwa.
11h00′: Umushinwa Haoyu Su, na we avuye mu isiganwa.
Intera y’ibilometero 267.5 abakinnyi babirangiza baraba bari ku rwego rwo hejuru cyane. Umuhanda ukoreshwa harimo akazamuko gakomeye nko kwa Mutwe, Norvege ndetse n’ahandi hamanuka kimwe n’ahatambika.
Aha ni ho abahanga mu kunyonga igare bagiye kugaragarira. Abenshi mu bakinnyi batangiye kuvuga ko bazagaruka bagasura u Rwanda bityo bakirebera imisozi 1 000 ivugwa ari na yo yatumye u Rwanda rwitwa urw’imisozi igihumbi.
11h05′: Abasiganwa barimo kuzamuka MINAGRI, bakaba basigaje gukina intera y’ibilometero 212.7 ngo barangize isiganwa.
11h08′: Umunyarwanda Eric Manizabayo arongeye aratatse ahita ava mu gikundi.
11h09′: Abanya-Mali Siriki Diarra na Diantouba Diallo bavuye mu isiganwa.
11h10′: Manizabayo uzwi nka Karadiyo amaze gushyiramo ikinyuranyo cy’ibihe bingana n’amasegonda 10 hagati ye n’igikundi kimukurikiye.
11h13′: Umunyarwanda amaze gushyiramo ikinyuranyo cya 2’08”.
11h14′: Igikundi Manizabayo yari yacomotsemo kimufatiye Ku Muvunyi.
11h16′: Kugeza ubu isiganwa rikomeje kuyoborwa n’Umunya-Portugal, Ivo Oliveira, umaze gukoresha 1:24’32” ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Akurikiwe n’abakinnyi barimo Umunya-Espagne Raúl García Pierna n’Umunya-Denmark Anders Foldager.
11h21′: Umunya-Denmark, Mikkel Frølich Honoré, inkweto ye ivuyemo ahita ahagarara kugira ngo abanze kuyifunga neza. Arangije kuyifunga ahita akomeza isiganwa.
11h28′: Igikundi gitangiye kuzamuka mu muhanda wo kwa Mignone ku Kimihurura.
11h30′: Umunya-Guyana, Briton John, avuye mu isiganwa.
11h33′: Abakinnyi 27 bamaze kuva mu isiganwa.
11h34′: Abasiganwa bageze Kigali Convention Center, Umunya-Espagne Raúl García Pierna, ahita ayobora isiganwa ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Kugeza ubu akurikiwe n’Umunya-Portugal Ivo Oliveira n’Umusuwisi Fabio Christen.
11h38′: Umwongereza, Oliver Knight, igare rye rigize ikibazo ariko umukanishi we ahita atabarira hafi kugira ngo akomeze isiganwa.
11h41′: Umunyamerika Will Barta n’Umunyarwanda Patrick Byukusenge bavuye mu isiganwa.
11h44′: Abasiganwa barimo gukoresha umuvuduko wa kilometero 50 ku isaha.
11h55′: Abasiganwa barimo kuzamuka mu muhanda wo kwa Mignone.
11h58′: Abakinnyi bageze Kigali Convention Center, isiganwa rihita riyoborwa n’Umudage, Marius Mayrhofer, umaze gukoresha 2:08’08” ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Kugeza ubu abakinnyi bamukurikiye ni Umunya-Portugal Ivo Oliveira n’Umunya-Espagne, Raúl García Pierna.’
12h05′: Umunya-Australia, Luke Plapp, Umudage Felix Engelhardt n’Umunya-Latvia Krists Neilands bavuye mu isiganwa.
12h10′: Abanyarwanda barimo Vainqueur Masengesho na Eric Nkundabera, bavuye mu isiganwa.
12h14′: Abakinnyi bari imbere y’abandi bakomeje gusiga ikinyuranyo kingana n’iminota ibiri n’amasegonda 37 n’igikundi kibakurikiye.
12h21′: Abasiganwa bageze KCC, isiganwa rikomeza kuyoborwa n’Umudage Marius Mayrhofer, ku rutonde rusange rw’agateganyo.
Akurikiwe n’abakinnyi barimo Umufaransa Julien Bernard n’Umunya-Espagne, Raúl García Pierna.
12h24′:Umwongereza, Oliver Knight, nyuma y’uko yabanje guhagarara mu nzira kubera inkweto ye yari yafungutse ariko agakomeza isiganwa, ubu arivuyemo.
12h28′: Umunyarwanda Eric Muhoza, Umunya-Slovenia Matic Žumer, nabo bavuye mu isiganwa.
12h30′: Igikundi kiri imbere cyakoze ‘Break away’ kigizwe n’abakinnyi 7 gikomeje gusigamo ikinyuranyo cy’iminota 2 n’amasegonda 45 hagati yacyo n’igikundi kigikurikiye.
Amateka y’Izina Kigali na Mont Kigali igiye kuzamukaho abakina shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare
Iri zina ry’umurwa mukuru w’u Rwanda rikomoka ku musozi wa Kigali uzwi nka ‘Mont Kigali’ hagati y’ikinyejana cya 14 na 15 ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya.
Ni umusozi mu kanya kari imbere kagiye kunyurwaho n’abarimo gusiganwa muri shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.
Kuva Kigali yahangwa kugeza n’ubu yagiye yaguka yaba mu kongera ibikorwa remezo ndetse no kwagura ibice biwugize.
Iri zina Kigali ryavuzwe ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya watwaye u Rwanda ahasaga mu 1378 kugeza 1411.
Ngiyo inkomoko y’izina Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda. Izina Kigali rikaba ribumbatiye ingingo yo kwaguka bivuga ikintu cyagutse.
Uretse kuba kuri uyu musozi wa Mont Kigali ukigaragaraho ibigabiro by’Abami ni naho haberaga umuhango wo gusabira umutima w’u Rwanda nk’uko Umusizi Nsanzabera akunze kubivugaho.
Mont Kigali ikora ku Mirenge ya Nyamirambo, Mageragere, Kigali na Kimisagara yose yo mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umusozi wa ‘Mont Kigali’ hari ah’u Bugesera, uwitwa Cyilima Rugwe yahatuye ashaka kwiyenza ku mwami Nsoro Bihembe w’u Bugesera ngo amutere.
Umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’Umunya-Pologne, Richard Kandt, yageze mu Rwanda ari gushakisha isoko y’uruzi rwa Nil.
Uyu yaje muri Afurika mu myaka ya 1897 na 1906, ari gukora ubushakashatsi mu bice bya Afurika y’Uburasirazuba.
Kuwa 15 Ugushyingo 1907 nibwo Kandt yabaye Rezida w’u Rwanda, maze muri uwo mwaka bibarwa ko ari nabwo yahanze Kigali yaje kuba Umurwa Mukuru mu 1962.
Bivugwa ko Richard Kandt yasabye Umwami Yuhi V Musinga ko ariyo yaba umurwa mukuru w’u Rwanda aho kuba i Nyanza, asobanura uburyo Kigali ari nziza kuko yari iri hagati y’imisozi itatu; uwa Jali, uwa Kigali n’uwa Rebero.
Kuwa 10 Nzeri 1908 hatangiye kubakwa ibiro bye byo gukoreramo i Nyarugenge ari nayo yari inzu ye atuyemo, ubu yabaye inzu ndangamurage.
Kigali yahise itangira gukura ihereye ku mudugudu muto cyane w’abantu 20 b’abacuruzi mu mwaka wa 1909 igera ku bantu barenga 6 000 mu mwaka wa 1962 ku buso bwa kilometero kare eshatu.
Ubu Kigali niyo gicumbi cy’ubucuruzi, inama mpuzamahanga, Siporo, umuco, gutwara abantu n’ibintu, imyidagaduro, ikoranabuhanga n’ibindi.
Isiganwa rirakomeje
12h53′: Abasiganwa basigaje gukora intera y’ibilometero 137.7 ngo barangize isiganwa ry’umunsi wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo bakuze.
12h59′: Igikundi cy’abasiganwa gitangiye kuzamuka kwa Mignone.
01h02′: Umunyarwanda Eric Manizabayo yamaze kuva mu isiganwa. Umunyarwanda rukumbi, Nsengiyumva Shemu ni we ukiri mu isiganwa.
01h05′: Abakinnyi bagera kuri 36 bamaze kuva mu isiganwa. Ni mu gihe abakinnyi basigaje intera y’ibilometero 129.3 ngo barangize isiganwa ry’umunsi wa nyuma.
Amafoto: Internet