Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko isura y’u Rwanda idateze guhungabanywa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birufatira ibihano bibogamye kandi bidashingiye ku kuri, avuga ko atazigera asaba imbabazi ku bihano bitangwa mu mafuti bitanafite ingingo zifatika bishingiyeho.
Perezida Kagame yabigarutseho mu gihe Amerika n’u Burayi byagiye bitangaza ibihano bibogamiye ku gisobanuro cy’ibibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gitangwa na Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tsilombo ku bibazo by’umutekano muke mu Karere.
Perezida Kagame yavuze ko adashobora kwifata mapfubyi kugira ngo isura y’u Rwanda idahungabana mu gihe abangiza iyo sura bya nyabyo bahawe rugari rwo kuyisenya.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame yabajijwe niba urugero rw’iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku miyoborere myiza rudashobora kwangizwa no kuba inkunga za Amerika n’iz’u Burayi zaba zihagaze, maze ubukungu bukarushaho kujya habi.
Mu gusubiza umunyamakuru Francois Soudan wa Jeune Afrique, Perezida Kagame yagize ati: “Isura ntabwo ishingira ku ngingo zibogamye, ahubwo ishingira ku kuri guhari. Ni iki nkwiriye gukora kugira ngo ndinde isura yanjye? Ese nkwiye kwifata mapfubyi imbere y’icyago cyugarije umusingi w’isura nziza mfite?
Ari uko bimeze se, mutekereza ko nabasha kurinda iyo sura? Ese nkwiriye kurinda isura yanjye nanga kurwanya abadusabira ibyo bihano ndetse nkihanganira ibyo byago?” Yakomeje agira ati: “Oya si byo. Amahitamo arakomeye, ariko arumvikana.”
Umunyamakuru Francois Soudan yakomeje amubaza niba adatinya ko ibihano bishobora kongerwa nk’uko Leta ya Congo igenda ibivuga, bikagera no kuri zimwe muri sosiyete z’ubucuruzi z’Igihugu no ku Muryango FPR Inkotanyi.
Perezida Kagame yagize ati: “Ibyo ntabyo nzi. RDC ni yo ntandaro y’ibyo bibazo byose tuvuga, ariko abafata umwanzuro wo kudufatira ibihano babikora bagendeye ku murongo wabo, banashingiye ku nyungu zabo bwite. Gutanga ibihano ubwabyo ntibivuze ko ibyo bihano bitanzwe mu mucyo. Babigufatira kubera ko udakorera mu nyungu z’ababitanga.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko adashobora gusaba imbabazi cyangwa ngo yemere ibihano bitangwa nta mpamvu ifatika bishingiraho. Ati: “Ikintu kimwe cy’ukuri ni uko badakwiye kunyitegaho gusaba imbabazi cyangwa ngo nemere ibihano bidafite igisobanuro, ntanumva n’icyo bishingiyeho.”
Perezida Kagame kandi yabajijwe niba u Rwanda rutabona ko rushobora no kuzahagarikirwa inkunga mpuzamahanga, ahamya ko u Rwanda atari bwo bwa mbere ruhuye n’ibibazo nk’ibyo kandi rwabisohotsemo rwemye. Ati: “Twahuye n’ingorane nyinshi! U Rwanda rwabaye igihugu cyatsinzwe, igihugu kitakiriho. Uyu munsi rurahari. Twarokotse ibigoye ko hagira ikindi gihugu kibirokoka.”
Ku birebana n’ubuhuza bwa Afurika bwagiye bukorwa hagamijwe kugarura umwuka mwiza mu Karere ndetse no gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, Perezida Kagame yavuze ko kuba nta musaruro uraboneka biterwa n’uko ibisubizo bya Afurika bidashobora kubonerwa umuti mu gihe Abanyafurika bataramenya ko ibibazo byinshi bafite ari bo babyitera.
Ati: “Hari ibintu 100 Afurika ihanganye na byo kandi itabasha gukemura harimo n’icyo ngicyo. Ibibazo hafi ya byose dufite ni twe tubyitera, n’igihe dufite ubushobozi bwo kubyikemurira ntabwo tujya tubimenya. Cyangwa se ugasanga dukora ibyo tutakabaye dukora.”
U Rwanda rubeshyerwa ko rutwara amabuye ya Congo
Ibihano amahanga afatira u Rwanda avuga ko Ingabo zarwo ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kandi ko kimwe mu bibabeshejeyo ari ugusahura amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere ya RDC.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite kuko u Rwanda rwifitiye amabuye y’agaciro rucukura mu buryo butekanye kandi butanga umusaruro, aboneraho guhamya ko kuba ruharanira kuba igicumbi cy’ubucukuzi bitakabaye ikibazo amahanga yuririraho nk’igihamya cy’uko rwiba amabuye y’agaciro mu baturanyi.
Ati: “Baratubwira bati: Muri muri RDC kubera ko mushaka amabuye y’agaciro. Ariko ku ruhande rumwe mu Rwanda twifitiye ibirombe byacu by’amabuye y’agaciro. Ku rundi ruhande, twakira n’amabuye y’agaciro ava muri Congo akanyura mu Rwanda yerekeza i Dubai, mu Bufaransa, mu Bubiligi, Hong Kong n’ahandi. Kubera iki se ari u Rwanda babigerekaho?”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugira uruhare mu rugendo rwo gukurikirana inkomoko y’amabuye y’agaciro, kandi rushobora kugaragaza inkomoko y’ayo rucukura rukanayatunganya, ndetse n’aca mu gihugu yerekeza mu mahanga.
Yavuze kandi ko u Rwanda rushobora kugaragaza ibihamya byose bigaragaza ko amabuye acukurwa mu Rwanda ari ayarwo, ati: “Ariko bakomeza gukwirakwiza ibyo birego…”
Perezida Kagame kandi yigeze no kuvuga ko mu gihe u Rwanda ruhana imbibi na RDC, ayo mabuye y’agaciro atazi imipaka ku buryo yaba yaraheze ku gice kimwe ikindi kigasigariraho kubera inyungu za Poliki.