Sitting Volleyball : Amakipe y’u Rwanda yizeye  kuzitwara neza muri shampiyona y’Isi

Warning: Undefined array key 1 in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Warning: Attempt to read property "cat_name" on null in /home/imvahonshyaco/public_html/m/wp-content/themes/imvaho/single.php on line 23

Sitting Volleyball : Amakipe y’u Rwanda yizeye  kuzitwara neza muri shampiyona y’Isi

Imvaho Nshya

October 16, 2022

Kuva taliki 01 kugeza 11 Ugushyingo 2022 i Sarajevo muri Bosnie Herzegovine hazabera shampiyona y’Isi  mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga “Sitting Volleyball World Championships 2022”.

Iyi mikino  izitabirwa muri rusange n’ibihugu 16  aho byashyizwe no mu matsinda. Mu bagabo, itsinda A ririmo Bosnie Herzegovine, USA, Japan na Seribia. Itsinda B rigizwe na Iran, Kazakistan, Croatia na Iraq, itsinda C rigizwe na Brazil, u Budage, Canada na Pologne naho itsinda D rigizwe na Misiri, u Rwanda, Ukraine n’u Buholandi.

Mu bagore, itsinda A rigizwe na Bosnie Herzegovine, Slovenia na Finland. Itsinda B rigizwe na USA, Ukraine, u Budage na Hongria, itsinda C rigizwe na Brazil, u Rwanda na Misiri naho itsinda D rigizwe na Canada, u Butaliyani na Iran.

Nyuma yo gutangira imyitozo  ikabera mu bice bitandukanye, kuva ku wa Gatanu taliki 14 Ukwakira 2022, amakipe yombi yatangiye umwiherero  mu Karere ka Gisagara.

Mbere yo kujya mu mwiherero ba kapiteni b’amakipe yombi ndetse n’umutoza mukuru batangaje ko  bafite icyizere cyo kuzitwara neza.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bagore, Mukobwankawe Liliane yatangaje ko  ku ruhande rwabo ikipe imeze neza kuko nyuma yo kuva mu mikino Paralempike i Tokyo muri 2021 batigeze bicara badakora kuko  bakomeje shampiyona.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bagore, Mukobwankawe Liliane

Akomeza avuga ko  imyiteguro ya shampiyona y’Isi imeze neza kuko nubwo bagiye gukorera hamwe bari bamaze iminsi bakora mu bice bitandukanye. Ati : “Turiteguye twese kandi turizera ko tuzitwara neza. Abanyarwanda batugirire icyizere kandi batube hafi”.

Vuningabo Emile, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bagabo  yatangaje ko barimo  kwitoza cyane ariko banareba amakipe bahanganye uburyo akina  kandi harimo amwe n’amwe basanzwe bahura ku buryo gukina na yo bishoboka ndetse bikaba bibaha icyizere cyo kuzitwara neza.

Vuningabo Emile, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda mu bagabo  

Umutoza mukuru w’amakipe y’u Rwanda yombi, Dr. Mussad Rashad  agaragaza ko  abakinnyi  barimo kwitegura neza  nubwo nta mikino ya gicuti bakinnye ngo arebe neza urwego bariho  ariko nko mu cyiciro cy’abagore  intego ni uko  bazagera muri ½ .

Ku ruhande rw’abagabo, umutoza agaragaza ko bagomba guhatanga  mu itsinda barimo kugira ngo bazazamuke bari ku mwanya mwiza watuma ikipe igera muri ¼.

Umutoza mukuru w’amakipe y’u Rwanda yombi, Dr. Mussad Rashad 

Perezida wa Komite y’igihugu y’imikino y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”, Murema Jean Baptiste yagaragaje ko muri rusange abakinnyi bose bameze neza  ko barimo kubafasha mu buryo bwose bushoboka kugira ngo bazitware neza.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gukorera imyitozo mu bice bitandukanye ubu bagiye gukorera hamwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri aho abatoza bagomba kubafasha kugira ngo bazabashe guhangana n’amakipe bazahura na yo hariya.

Perezida wa NPC-Rwanda, Murema Jean Baptiste

Murema yashimangiye ko bazanye   umutoza Dr. Mussad Rashad   kuko afite ubushobozi burenze ubw’abandi bari bafite. Ati : “Ubu rero arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe zacu zombi zizamure  urwego zizitware neza bitume  n’u Rwanda ruzamuka rujye ku mwanya mwiza ku rutonde ku rwego rw’Isi”.

Ku bijyanye n’urugendo rw’aya amakipe yombi,  Dr. Mutangana Dieudonne  usanzwe ari  Umunyamabanga mukuru wa NPC Rwanda akaba ari we uzagenda ayoboye iri tsinda  yatangaje ko bamaze kwegeranya ibyangombwa byose  aho bagomba kujya  kwaka viza kuri Ambasade ya  Bosnie Herzegovine mu Misiri.

Dr. Mutangana Dieudonne uzagenda ayoboye itsinda ry’abazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi

Yakomeje avuga ko abateguye irushanwa babafashije bakuzuza ibisabwa byose,  aho kuri Amabasade babahaye gahunda yo ku Cyumweru taliki 16 Ukwakira 2022 ndetse umutoza usanzwe akomoka mu Misiri  Dr. Mussad Rashad akaba ari we  wajyanye  Pasiporo z’abazitabira iyi mikino  nyuma byatungana akazahita agaruka.

Amakipe y’u Rwanda yaherukaga kwitabira shampiyona y’Isi muri 2018 ubwo yaberaga mu Buholandi, ikipe y’u Rwanda mu bagore yasoreje ku mwanya wa 11 mu makipe 16 mu gihe ikipe y’u Rwanda mu bagabo yasoreje ku mwanya wa nyuma wa 16.

Abakinnyi batangiye umwiherero ku makipe yombi

Mu ikipe y’u Rwanda mu bagore ndetse n’abagabo hahamagawe abakinnyi  12 ari bo bari mu mwiherero akaba ari na bo bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’Isi

Ikipe y’u Rwanda mu bagore

Hari Mutuyimana  Chantal, Bazubagira Claudine, Nyiraneza Solange, Musabyemariya       Alice, Murebwayire Claudine, Umutoni Clemantine, Mugirwanake Louise, Mukobwankawe Liliane, Nyirambarushimana Sandrine, Nyiranshimiyimana Agnes, Nikuze Zaninka na Mulisa Hosiana.

Umutoza mukuru ni Mossad Rashad akaba yungirijwe na Gakwaya Eric, Niragire Angelique (Team Manager) na Nzayisenga Sauda (Physio).

Ikipe y’u Rwanda mu bagabo

Hari  Rutagengwa Vitus, Murema Jean Baptiste, Ndahiro Jean Claude, Niyitegeka Innocent, Hagenimana Fulgence, Uwizeyimana Callixte, Vuningabo Emile, Semana Jean, Ngizwenimana Jean Bosco, Nsanzimana Tiras, Twagirayezu Callixte na Ndayisaba Jean Baptiste.

Umutoza mukuru ni Mossad Rashad  wungirijwe na Gakwaya Eric, Mandela Steven (Team Manager ) na Nkurayija Jean Pierre (Physio).

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA