Mu gihe u Rwanda rukomeje kwihuta mu iterambere ry’Imijyi n’ibikorwa remezo, ibigo by’abikorera bikomeje kugaragaza uruhare rufatika mu gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo. Muri ibyo bigo, hagaragaramo TEMACO, uruganda rwashinzwe na Tuyisenge Emmanuel mu 2012, rukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imyubakire n’imitunganyirize y’Imijyi (Landscape) mu buryo bugezweho kandi burambye.
Tuyisenge Emmanuel kandi ni umwe mu bagize komite nyobozi y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, aho aherutse kugirirwa icyizere agatorerwa kuba Visi Perezida wa Mbere, inshingano zigaragaza icyizere afitiwe mu guteza imbere ubufatanye bw’abikorera n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Igitekerezo cyo gushinga TEMACO cyavutse nyuma y’urugendoshuri Tuyisenge yagiriye muri Nigeria, aho yabonye amapave y’amabara akoreshwa mu gutunganya aho imodoka zihagarara n’ahagenewe abanyamaguru. Yagarutse mu Rwanda yibaza ati: “Ese kuki ibyo tubona ahandi bidakorerwa iwacu?”
Icyo gitekerezo cyahindutse igisubizo mu Mujyi wa Kigali wari uri kwaguka ariko ugihura n’ibibazo by’imitunganyirize y’ahantu, TEMACO itangira ikora amapave ya beto akoreshwa mu mihanda mito, parikingi n’ahandi.
Uko imyaka yagiye ishira, TEMACO yavuye ku mapave gusa, igera ku rwego rwo gutanga ibisubizo byuzuye bya landscape:
• Hardscape: amapave, imiyoboro y’amazi n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi,
• Softscape: pepiniyeri y’ibiti n’indabyo,
• Fiberglass & décor: amavaze n’ibikoresho byo gutaka,
• Design, Build & Maintain: gushushanya, kubaka no kubungabunga imishinga.
Uyu murongo watumye ihinduka one-stop solution mu mitunganyirize y’ahantu. Ibikorwa bya TEMACO byageze ku mishinga minini irimo BK Arena, Stade Amahoro, Kigali Heights, ALU, Pariki ya Nyandungu, Hoima City Stadium na Inzovu Mall, bigaragaza uruhare rwayo mu kubaka Imijyi igezweho kandi ifite gahunda.
TEMACO ishyira imbere guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu, kugabanya ibitumizwa hanze no kurengera ibidukikije. Ifite kandi gahunda yo kubungabunga ibiti byihariye bigenda bicika no guteza imbere ikoreshwa ryabyo mu mitunganyirize y’Imijyi.
Kugeza ubu, imaze gutanga akazi ku barenga 500 ndetse ihugura abarenga 400, igira uruhare mu kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko. Nubwo yatangiye igahura n’imbogamizi zirimo kumara amezi atandatu nta mukiriya, ibyo byabaye amasomo yayifashije gukura no gukomera, igera ku rwego iriho uyu munsi.
Tuyisenge asaba urubyiruko kwitinyuka, guhanga udushya no gukorera hamwe, agaragaza ko ibitekerezo bishobora guhinduka ibisubizo bifatika. TEMACO yagiye ihabwa ibihembo bitandukanye birimo ishimwe rya RDB (2014), iry’imurikagurisha mpuzamahanga (2017) n’irya MIFOTRA (2018) nk’utanga akazi.
Mu gihe u Rwanda rwerekeza ku bukungu bushingiye ku nganda no ku mijyi irambye, TEMACO igaragaza ko igitekerezo gito gishobora guhinduka igisubizo gifite ingaruka nini ku gihugu. Tuyisenge ashimangira ati: “Ntidukora amapave gusa; twubaka ahantu abantu babaho neza, tugatanga ibisubizo birambye ku mijyi yacu no ku hazaza h’u Rwanda.”




