Tidjara yahishuye icyamushimishije ubwo yari imbere ya Perezida Kagame
Imyidagaduro

Tidjara yahishuye icyamushimishije ubwo yari imbere ya Perezida Kagame

MUTETERAZINA SHIFAH

March 30, 2026

Tidjara Kabendera wamenyekanye cyane nk’umunyamakuru w’imyidagaduro, yahishuye icyamunyuze cyane cyikamushimisha ubwo yari ahagaze imbere ya Perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’ibiganiro ubwo yari yitabiriye ubusabane bwamuhuje n’abayisilamu mu Rwanda.

Ubusabane bwahuje Perezida Paul Kagame n’abayisilamu bwabaye tariki 25 Werurwe 2026, buyoborwa n’abasangiza b’amagambo babiri ari bo Luckuman Nzeyimana uzwi nka Lucky wayoboye ibiganiro Umukuru w’Igihugu atarahagera hamwe na Tidjara Kabendera wabiyoboye amaze kuhagera.

Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri Youtube zikorera mu Rwanda Tidjara yavuze ko yishimye cyane kuba yari ahagaze akayobora ibirori Umukuru w’Igihugu yagiranye n’abayisilamu muri BK Arena. Yagize ati: “Mbere y’uriya munsi na nyuma nari nezerewe cyane, biriya birenze amafaranga kubera ko icyubahiro ntaho umuntu yakigura. Ushobora kujya hariya ukavuga ibitarimo ubwenge, ugakora ibintu bitajyanye, ugatsikira nk’umuntu.”

Tidjara akomeza avuga ko yari azi ko ari bube umusangiza w’amagambo nk’uko bisanzwe igihe kiri kuri gahunda cyarangira agahagarika ariko akaza gutungurwa n’uko Perezida Kagame yongeyeho igihe. Ati: “Numvaga ndibuyobore ibiganiro (MC) nk’uko bisanzwe bikorwa aho uyobora ugaha umuntu urubuga ariko ngiye kumanuka arambwira ati guma aho noneho ndongera nsaba Imana nti Mana mpagarika aha hantu neza.

Njyewe ikintu cyanshimishije ni uguhagarara imbere ya Perezida, nambaye nk’Umuyisilamukazi wuzuye, Mbese nikwije, nitandiye. Ntabwo ari Tidjara wari uhahagaze ahubwo hari hahagaze umuyisilamukazi kandi Imana niyo yabinshoboje.”

Tidjara Kabendera avuga ko buri wese yagombye gusengera ururimi rwe igihe agiye kuvugira mu ruhame agasaba Imana kumufasha kuvuga ibintu by’ingenzi kandi bijyanye n’aho agiye kuvugira. Nubwo byari ibihe byiza cyane kuri we ariko Tidjara yanagaragaje ibyamugoye harimo no kuba yarariwe n’inkweto bitewe no kuba atari amenyereye kwambara inkweto ndede zizwi nka ‘High hills’

Ati: “Nari nibagiwe kubabwira inkweto zarandiye mpagaze ku rubyiniro, nkajya mvuga nti ndishima gute, nti se nzikuremo? Nkimenya ibyo nzakora naravuze nti ngomba kuba undi ntabwo nzagenda nambaye sandari, sindibwambare supuresi mpitamo kwambara agakweto karekare, karandiye mva ku rubyiniro amano adakora neza.”

Tidjara avuga ko kubona abagore mu bikorwa bitandukanye bimwereka ko bashoboye kandi bakora ibirenze. Asoza abwira ababyeyi b’abagore ko bakwiye kurushaho gutanga uburere bwiza no kubaka umuryango mwiza utajegajega asaba abayisilamu gushyira umwete mu gukunda no kubaka Igihugu kuko na cyo kibakunda.

Tidjara mu byamugoye harimo kuribwa n’inkweto ndende yari yambaye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA