Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yahaye Iran amasaha 48 yo gufungura inzira y’amazi ya Strait of Hormuz, iri hagati ya Iran n’ibihugu by’Abarabu, cyangwa igahura n’akaga karimo gusenya burundu inganda z’amashanyarazi z’icyo gihugu.
Iran yo yatangaje ko izihorera igatera ibikorwa remezo byose by’ingufu bifitanye isano na Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe inganda zayo z’amashanyarazi zaba zigabweho ibitero. Intambara ihuriweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli kuri Iran irabura iminsi mike ngo yuzuze ukwezi.
BBC yatangaje ko iyi ntambara igeze ku rwego rugaragaramo ubutumwa buvuguruzanya no kutamenya neza icyerekezo, binyuze mu butumwa butangwa na Perezida Donald Trump.
Trump abinyujije kuri Truth Social ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2026, yavuze ko intambara iri kugana ku musozo nubwo hari ingabo nshya ari kohereza muri ako Karere zirimo izirwanira mu mazi ndetse ibitero by’indege bikomeje kwibasira ibirindiro bya Iran.
Yavuze kandi ko gufungura inzira ya Strait of Hormuz inyuramo hafi 20% by’amavuta yoherezwa ku Isi ari igikorwa cya gisirikare cyoroshye ariko kugeza ubu amato yemerewe kuhanyura ni ayahawe uburenganzira na Iran andi yose ahirahiriye kuhanyura araraswa.
Yavuze ko igisirikare cya Iran cyarangiye kandi cyashegeshwe, nta bushobozi gisigaranye, ariko icyo gihugu na cyo gikomeje kugaba ibitero ku bihugu byo mu Karere k’u Burasirazuba bwo Hagati ndetse bikaba byageze no ku birindiro bihuriweho na Amerika n’u Bwongereza.
Trump yaburiye ko iyo nzira nikomeza gufungwa intambara irushaho gukaza ubukana kuko aza guhera ku nganda nini z’amashanyarazi z’icyo gihugu azigabaho ibitero. Mbere y’ubwo butumwa Trump yari yashyize hanze urutonde ruri mu ntego z’ibyo ashaka kwibasira, kandi ko ari hafi kugera ku ntego ye.
Mu byo yavuze harimo gusenya ingufu za gisirikare, ibikorwa remezo bya Iran by’ubwirinzi na gahunda yayo y’intwaro za kirimbuzi no kurinda abafatanyabikorwa ba Amerika muri ako Karere.
Gusa mbere yari yatangaje ko kurinda no kugenzura inzira ya Hormuz bikwiye gukorwa n’ibindi bihugu bishingira cyane ku mavuta aturuka mu Kigobe cya Gulf, agaragaza ko Amerika yohereza hanze ibijyanye n’ingufu kurusha ibyo itumiza bityo ko idashingira ku mavuta yo mu Burasirazuba bwo Hagati.