Ingabo z’u Bushinwa zatangiye gukorera imyitozo hafi ya Taiwan, zirasa amasasu ndetse zivuga ko ibyo bikorwa bizakomeza mu rwego rwo kuburira amahanga akomeje kwivanga mu bibazo bya Taiwan.
U Bushinwa buri gukoresha ingabo zirwanira mu kirere n’amato y’intambara bwavuze ko iyo myitozo ari umuburo ukomeye ku bashaka kwitandukanya nabwo no kwivanga kw’amahanga.
Ibyo byatumye na Taiwan ihita itangira imyitozo, yubura n’ibikoresho bya gisirikare mu rwego rwo kwitegura kwirwaho mu gihe yagabwaho igitero.
Uburakari bw’u Bushinwa bwasembuwe bikomeye n’amasezerano Taiwan iherutse kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije kugurisha icyo gihugu intwaro zifite agaciro ka miliyari 11 z’amadolari, n’andi yabaye mu bihe bitandukanye.
Iyo myitozo yiswe ‘Just Mission 2025’, ikaba ikubiyemo imyitozo igamije gufunga ibyambu bikuru bya Taiwan, kuyizenguruka impande zose, kwitegura intambara yo mu nyanja no mu kirere, gufunga ibyambu n’ahantu h’ingenzi, gutanga umuburo ukomeye ku mitwe ishaka kwigenga n’abashaka kwivanga.
Nubwo Taiwan ivuga ko yigenga ariko u Bushinwa buracyayifata nk’igice cyabwo kandi bwasezeranyije ko buzahafata mu gihe icyo ari cyo cyose byaba bibaye ngombwa.
U Buyapani bwamaganye ubwo bushotoranyi bw’u Bushinwa, ndetse Minisitiri w’Intebe wayo, Sanae Takaichi, yavuze ko ingabo zabo zizivanga mu ntambara mu gihe bwagaba ibitero kuri Taiwan.
U Bushinwa buherutse gutangaza ko bwafatiye ibihano ibigo by’ingabo n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare 30 bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’abayobozi bakuru babyo bazira guha intwaro icyirwa cya Taiwan, ibintu icyo gihugu kivuga ko biteje akaga.
Mu bigo byahanwe harimo, ibikora intwaro n’ibikoresho bya gisirikare, ibikora sisiteme z’intwaro zihanitse n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu ngabo, birimo ishami rya Boeing rikorera i St Louis, Northrop Grumman Systems Corporation, L3Harris Maritime Services, Lazarus AI n’ibindi.
Bimwe muri ibyo bihano harimo gufatira imitungo yabyo n’iy’abantu ku giti cyabo iri mu Bushinwa, kubabuza kwinjira muri icyo gihugu no gukorana n’abagituye n’ibindi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yatangaje ko igikorwa cyose cyizagera muri Taiwan gishotorana kizahura n’igisubizo cy’u Bushinwa gikomeye, isaba Amerika guhagarika ibikorwa yise ko biteje akaga.
Ibyo byatumye umubano w’u Bushinwa na Amerika uzamo agatotsi busaba icyo gihugu guhagarika inkunga zayo muri Taiwan.