Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yakiriye Nyakubahwa Mansoor Ali Al-Hajri, Ambasaderi wa Leta ya Qatar, Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Ubufatanye bw’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere, cyane cyane mu bwikorezi bwo mu kirere, umutekano, ishoramari n’ubukerarugendo.
U Rwanda na Qatar bifitanye umubano umaze gushinga imizi mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi byagiye bisinya amasezerano agamije kwagura no kunoza umubano, nko ku wa 12 Gashyantare 2025, hasinywe imbanzirizamushinga iteganya guriraho visa abaturage b’ibihugu byombi.
Sosiyete z’indege z’Ibihugu byombi, RwandAir na Qatar Airways zifitanye imikoranire.
Qatar inafite imigabane ingana na 60% mu mushinga w’Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri kubakwa mu Karere Bugesera, kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14 ku mwaka.
Mu Rwego rw’umutekano, Polisi y’u Rwanda n’Urwego Rushinzwe Umutekano imbere muri Qatar, Lekhwiya, byasinye amasezerano y’imikoranire agamije gushimangira ubufatanye bw’impande zombi mu byerekeye umutekano no guhangana n’ibyaha.
Muri uyu mwaka, Qatar yemeye umushinga w’itegeko ryemerera abafite pasiporo zisanzwe z’u Rwanda kwinjira muri icyo gihugu batabanje gusaba visa.
