Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko hagiye koherezwa izindi ngabo n’abapolisi mu bikorwa byo guhangana n’ibyihebe no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo ruragaragaza ko abasirikare n’abapolisi bari kwitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado bahawe impanuro zemeza ubwo butumwa kuri uyu wa 13 Werurwe 2026.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Nyakarundi Vincent yibukije izo ngabo n’abapolisi ko inshingano zabo ari ukurinda abasivili ibikorwa by’iterabwoba, anabasaba kuzaba intumwa nziza z’u Rwanda.
Yabasabye kandi kurangwa no kugira imyitwarire myiza, gukorera hamwe no gukora kinyamwuga, abashishikariza gukomeza kwitanga batizigamye mu kazi kabo nk’uko abababanjirije babigenje.
Kuva mu 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri muri Mozambique mu bikorwa byo gutsinsura ibyihebe byari byarayogoje Intara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.
Kuva icyo gihe ingabo na Polisi by’u Rwanda batanze umusanzu ukomeye mu kwirukana ibyihebe mu bice bitandukanye, zigarura ubuzima mu bice byose, abari barahunze basubira mu byabo.
Mu 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.
Mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihagera, ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba (SADC) zari zaratangiye guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado kuva mu 2017 zarananiwe kwirukana ibyo byihebe.


