Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) cyatangaje ko u Rwanda rwahawe kwakira Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’Ingufu za Nikileyeri muri Afurika (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) aho biteganyijwe ko izafungurwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Iyi nama izabera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, aho iteganyijwe gutangira tariki ya 18 ikazageza 21 Gicurasi 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka ahazaza ha Afurika binyuze mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku Ngufu za Nikeleyeri”
Biteganyijwe ko izitabirwa n’Abaminisiti bafite ingufu mu nshingano n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku Mugabane wa Afurika kugira ngo bungurane ibitekerezo ku hazaza ha Afurika binyuze mu kubyaza umusaruro ishoramari rishingiye ku Ngufu za Nikeleyeri.
Aya makuru yatangajwe nyuma y’aho Perezida Kagame agaragiwe n’abayobozi barimo itsinda ryaturutse mu Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike (RAEB), yitabiriye iyi nama nk’iyo ku wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe i Paris mu Bufaransa, nyuma y’imyaka mike u Rwanda rugaragaje ko rwiteguye kubyaza umusaruro izi ngufu mu nzego zinyuranye z’iterambere ry’Igihugu.
Mu cyumweru gishize impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (International Atomic Energy Agency-IAEA) zaje mu Rwanda, mu cyiciro cya mbere cy’ubutumwa bwo gusuzuma ibikorwa remezo by’ahazubakwa inganda nto zitunganya nikeleyeri n’imyiteguro u Rwanda rufite mu kubyaza umusaruro izo ngufu.
Dr. Fidele Ndahayo, Umuyobozi Mukuru wa RAEB, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe idasubira inyuma yo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri.
Yavuze ko ari urugendo rwatangiye mu myaka myinshi ishize, ahamaze gukowa inyigo z’ahantu hashobora kubakwa inganda zizitunganya, bijyana no guhugura impuguke z’u Rwanda ziteguye gukora muri izo nganda.
Yakomeje avuga ko hamaze gukorwa igenzura n’ubusesenguzi ku muyoboro mugari w’amashanyarazi kugira ngo harebwe niba witeguye kwakira ingufu z’inyongera zizakenerwa.
Impuguke zivuga ko ingufu z’amashanyarazi zituruka kuri Nikeleyeri ziramba kandi zitangiza ibidukikije, bityo zikaba zizewe kandi zigira uruhare mu gushyigikira icyerekezo cy’Isi cyo kubaka iterambere rirambye kandi ritangiza ibidukikije.
Dr. Ndahayo yabwiye ikinyamakuru Jeune Afrique ko u Rwanda ruteganya gushyiraho uruganda ruto rutanga ingufu za Nikeleyeri bitarenze nibura mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Mu mwaka wa 2025 utangira, Perezida Kagame yagaragaje ko gukoresha ingufu za Nikeleyeri ari inzira yafasha Isi bishingiye ku kuba zitanga amashanyarazi yizewe kandi adahumanya kandi ayo Isi ikeneye azaba yarikubye inshuro zikabakaba eshatu bitarenze mu 2050.
U Rwanda rufite intego yo gutunganya umuriro w’amashanyarazi mwinshi, aho rwasanze kugira ngo ibyo bishoboke, ari ngombwa kubaka inganda nto zitunganya ingufu za Nikeleyeri kuko ari zo zitwara ubutaka buto, ntizangije ikirere kandi zigatanga ingufu nyinshi.
Isesengura ryakozwe ryagaragaje ko kubaka uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri bizatwara u Rwanda amafaranga ari hagati ya miliyari 5 na 6 z’Amadolari y’Amerika. RAEB isobanura ko kugira ngo bigerweho bizasaba ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Kugeza uyu munsi 10% by’ingufu z’amashanyarazi ku Isi ni zo zitunganywa mu ngufu za Nikeleyeri, mu gihe umutekano w’ingufu, n’uburambe bw’inkomoko yazo ugenda uhungabanywa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, intambara z’urudaca n’ibindi.
