U Rwanda rwashimye USA n’u Burayi bisaba ko ibibazo bya RDC bikemurwa mu mahoro
Politiki

U Rwanda rwashimye USA n’u Burayi bisaba ko ibibazo bya RDC bikemurwa mu mahoro

ZIGAMA THEONESTE

March 6, 2026

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane,Amb Olivier Nduhungirehe, yashimye umwanzuro uherutse gufatwa n’ihuriro mpuzamahanga International Contact Group (ICG) rigizwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’u Burayi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryagaragaje ko bikwiye gukemurwa mu mahoro hatabaye intambara.

Ku wa 5 Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu bigize iri huriro birimo Ubufaransa, u Budage, U Bubiligi, Danemark, U Busuwisi na Suède, byatangaje ko gukoresha imbaraga za gisirikare byonyine bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yavuze ko ibyo ICG yatangaje bikubiyemo bimwe mu bibazo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ku bijyanye n’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagaragaje ko ICG yibanze ku mpungenge z’uko amasezerano yo guhagarika imirwano akomeje kurengwaho, by’umwihariko hakavugwa ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) mu kugaba ibitero byibasira abaturage.

U Rwanda ruvuga ko bene ibyo bitero bishobora kurushaho gukaza umwuka w’intambara no gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage batuye mu bice byugarijwe n’imirwano.

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze kandi ko International Contact Group yasabye impande zose zifitanye isano n’iki kibazo kubahiriza inshingano n’amasezerano zasinye mu biganiro byabereye i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu murwa mukuru wa Doha muri Qatar.

Yagarutse cyane ku gushyira mu bikorwa gahunda ya CONOPS, igamije gushyiraho ingamba zifatika zo kugabanya ubushyamirane no kugarura umutekano mu karere.

Ikindi cyagarutsweho muri iri tangazo rya ICG ni uguhamagarira Abanye-Congo kugirana ibiganiro by’imbere mu gihugu. Ibi biganiro bishobora kunganira izindi gahunda za dipolomasi zirimo ibiganiro bya Washington, D.C. na Doha, bigamije gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimye kandi ko iri tangazo ryamaganye mu buryo bweruye imvugo n’ibikorwa bishishikariza urwango rwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo.

U Rwanda rugaragaza ko bene ibyo bikorwa byongera umwuka mubi wa politiki n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ibi ni ibyemezo bifite ishingiro twakomeje gusaba mu mezi menshi ashize.”

Yongeyeho ko uko bigaragara amahanga atangiye gusobanukirwa impamvu nyakuri zituma intambara ikomeza muri ako karere.

Mu myaka myinshi ishize, Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwabaye indiri y’imirwano n’amakimbirane arimo imitwe myinshi yitwaje intwaro ndetse n’inyungu z’ibihugu byo mu karere.

U Rwanda rugaragaza ko igisubizo kirambye kidashobora kuboneka hatubahirijwe amasezerano yo guhagarika imirwano, hubahirizwa amasezerano mpuzamahanga, hanashyirwa imbere ibiganiro bya politiki by’Abanye-Congo ubwabo ndetse hakarwanywa imvugo z’urwango zibasira amoko amwe n’amwe.

Ibi Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabigarutseho mu gihe ibikorwa bya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga bikomeje kwiyongera hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho ibibazo by’umutekano bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku miyoborere y’ibihugu byo muri aka karere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA