Mu gihe u Rwanda rukomeje urugendo rwo kugera ku Cyerekezo 2050 aho ruzaba ruri mu bihugu byateye imbere, Guverinoma yatangaje ko yiteguye gushora miliyari 6 z’amadolari ya Amerika (Tiriyari 8,7 z’amafaranga y’u Rwanda).
Ni muri gahunda yo kurushaho kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi ashyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu nk’uko byashimangiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yari ari i Paris mu Bufaransa.
Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’Ingufu za Nikeleyeri tariki ya 10 Werurwe 2026, aho yahamagariye Umuryango Mpuzamahanga gushora imari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kugira ngo byubake ibikorwa remezo by’ingufu za Nikeleyeri bihagije kandi bitanga ingufu zikenewe.
Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rubona ingufu za Nikeleyeri nk’izingiro ry’iterambere rirambye kuko mu gihe ruteganya kuzaba ruri mu bihugu bikize ku Isi mu myaka 25 iri imbere, rukoresha nibura MW 3000.
Yagize ati: “U Rwanda rwihaye icyerekezo cyo kuzaba mu bihugu bikize ku Isi bitarenze mu 2050. Ibyo bisaba amashanyarazi ahagije, ni na yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gushyira ingufu za Nikeleyeri mu mishinga yacu y’igihugu.”
Uyu mushinga witezweho kuba watangiye gutanga ingufu bitarenze mu 2030, uza wunganira imbaraga zashyizwe mu kongera ingufu zikomoka ku ngomero z’amazi, izituruka ku zuba ndetse n’iziva kuri gaze methane.
Perezida Kagame yavuze ko ingufu za Nikeleyeri zishobora kubera Afurika isoko y’amashanyarazi ikeneye mu nzego zose by’umwihariko mu nganda, gutunganya amabuye y’agaciro ndetse no mu bubiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rwatangiye inyigo yo kubaka inganda nto zitunganya ingufu za Nikeleyeri (SMRs), ikoranabuhanga rigezweho ritunganyiriza izi ngufu ku mwanya muto, rikaba ritekanye kandi ryoroshye kubakwa aho ari ho hose.
Perezida Kagame avuga ko izi nganda nto zibereye kongerera ubushobozi imiyoboro y’amashanyarazi, ati: “Inganda nto za Nikeleyeri zijyanye n’ibyo Afurika ikeneye.”
Gahunda yo kubyaza umusaruro ingufu za Nikeleyeri yitezweho gufasha u Rwanda kwagura ubushobozi bw’ingufu zikagera nibura kuri Gigawatts 5 (MW 5000) bitarenze mu 2050, aho bivugwa ko zizaba ari ingufu zihagije mu gushyigikira gahunda irambye y’iterambere ry’ubukungu.
U Rwanda rumaze imyaka myinshi cyane rutegura ibikenewe byose mu buryo bwa tekiniki n’imirimo ikenewe gukorwa kugira ngo haboneke uruganda ruto rutunganya ingufu za Nikeleyeri.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ingufu za Atomike (RAEB) gikorana bya hafi n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) mu gukurikirana no kongerera imbaraga ubugenzuzi bukenewe mu kubaka ibikorwa remezo bikenewe.
Hari Abanyarwanda benshi bamaze guhugurirwa gukora ibijyanye n’ingufu za Nikeleyeri, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuzaba imaze kubona impuguke zisaga 230 bitarenze mu mwaka wa 2028 zizayobora uru rwego.
Perezida Kagame ahamya ko ubugenzuzi buheruka gukorwa na IAEA bwafashije kugaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyira mu ngingo ibyangombwa nkenerwa kugira ngo hubakwe inganda zitunganya ingufu za Nikeleyeri, binagaragara ko ubu rushobora gukurikizaho icyiciro cyo gutangira kubaka uruganda rwa mbere ruzaba rwuzuye bitarenze mu mwaka wa 2030.
Gusa yavuze ko hakirimo gukusanywa ubushobozi, kandi kubona inkunga bikaba bikiri imwe mu ngorane ibihugu bya Afurika bihura na zo mu guharanira iterambere ry’ingufu za Nikeleyeri.
Ati: “Imishinga y’ingufu za Nikeleyeri ikenera inkunga zihariye, usanga zitamenyerewe muri banki z’iterambere.”
Yaboneyeho gusaba ibigo by’imari ku rwego mpuzamahanga kwagura ubufasha ku mishinga ya Nikeleyeri, ashimira Banki y’Isi yatangiye gukora inyigo y’uburyo yatangira gukuraho amabwiriza akumira izo nkunga z’ubwo buryo.
Yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukoresha ingufu za Nikeleyeri mu bikorwa bya gisivili gusa, by’umwihariko mu kongera ingufu z’amashanyarazi ndetse no mu bikorwa by’ubuvuzi.
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikigo Dual Fluid Energy Inc. gikorera mu Budage no muri Canada, agifasha kugerageza ikoranabuhanga ryo gutunganya ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda.
Nanone kandi u Rwanda rwakoranye n’ibigo bitandukanye byo mu Burusiya no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) hibandwa ku kureba uburyo bwo gukora inganda nto zitunganya ingufu za Nikeleyeri.
Impuguke zivuga ko izo nganda zishobora kubakwa ku buso bungana na hegitari ziri hagati ya 10 na 15, aho zikoramo abantu bagera kuri 230 zikaba zishobora gutanga amashanyarazi adahumanye ahagije yunganira umuyoboro mugari.
Biteganywa ko mu gihe u Rwanda ruri muri iyo myiteguro, runitegura kwakira Inama Nyafurika yo guhanga udushya mu by’Ingufu za Nikeleyeri ya 2026, izahuriza hamwe za guverinoma, abashoramari n’abayobozi bakora muri uru rwego aho bazaba bungurana ibitekerezo ku hazaza n’ingufu za Nikeleyeri ku mugabane.