Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wagurishijwe muri Aziya ashukiwe ku mbuga nkoranyambaga
Imibereho

Ubuhamya bw’Umunyarwandakazi wagurishijwe muri Aziya ashukiwe ku mbuga nkoranyambaga

KWITONDA Clarisse

February 12, 2026

Mukamana Aline w’imyaka 45 wo mu Karere ka Gicumbi yagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka n’amezi arindwi yari amaze ku Mugabane wa Aziya, aho yari yajyanywe n’abantu bamushutse bifashishije imbuga nkoranyambaga bamubwira ko agiye guhabwa akazi keza n’umushahara munini.

Yatanze ubuhamya ku buzima yanyuzemo nyuma yo gutakaza akazi, byatumye ajya mu mahanga kugashakirayo binyuze ku nshuti bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Ubusanzwe nari umugore wihaye ushoboye gukora akazi, njye n’umugabo wanjye nyuma y’igihe akazi kaje kurangira aho natangiye kubura ubushobozi bwo kwita ku rugo rwanjye cyane ko nari mfite abana batatu biga bakeneye no kubaho umunsi ku wundi.”

Nyuma yo gutakaza akazi yaje guhura n’uwari inshuti ye ku nkoranyambaga, amubwira ko yamurangira akazi.

Ati: “Nyuma y’igihe naje gukoresha imbuga nkoranyambaga nsanga hari inshuti twari twaramenyaniye kuri ‘facebook’ yarambuze ndamwandikira mubwira ko ntarimperutse gukoresha imbugankoranyambaga kubera ko akazi kanjye karangiye yahise amugirira imbabazi anyemerera ko agiye kumfasha  kubona akazi, kandi ko ari keza kazamfasha kongera kwita ku muryango.”

Akomeza avuga ko we n’umugabo we bari bafashe umwanzuro ko buri wese asubira iwabo nyuma y’igihe runaka ubuzima bwagaruka bagasubirana. Mukamana yasobanuye inzira inshuti ye yamunyujijemo ngo akunde abone ako kazi.

Ati: “Yanyishyuriye amafaranga yo kuntegurira ibyangombwa n’urugendo, ngahagurukira muri Kenya, ubundi nkagera mu gihugu cy’amahanga ya kure, ibyo byarabaye mbona itike ingeza muri Kenya nyuma yo kugerayo ndebye uburyo nakiriwe n’uburyo nurijwe indege ni bwo namenye ko nagurishijwe ariko ntafite icyo nabikoraho.”

Yakomeje agira ati: “Nkigera muri Aziya, nahise menya ko ntajyanywe mu kazi bambwiye, kubera ko bamfungiye mu nzu, banyambura ibyangombwa ubundi bankoresha nk’umucakara kuko nakoraga guhera mugitondo kare kare nkageza nijoro mugicuku, nkongera ngatangira undi munsi. Nabayeho mu bwoba, guhezwa, no kwiheba ibyaje kumviramo kurwara indwara zirimo diyabete, umutima n’umuvuduko ukabije.”

Hamwe nubwo buzima yagerageje gushaka uko yasubira iwabo biranga kuko yanabeshye ko yapfushije se yumva ko bamugirira imbabazi bamusubiza ko bitakunda kuko yaguzwe amafaranga menshi.

Yagize ati: “Ni abantu batagira impuhwe kuba napfusha data sinjye kumushyingura ntacyo byari bibatwaye, nakomeje gusenga haciye iminsi kubera umugore wo mu rugo nabagamo yagiraga amahane iyo yarakaraga yakoraga ibintu atatekereje. Umukozi twakoranaga yaramurakaje maze bigeze nijoro twese aradusohora aduta hanze, ni yo yambereye inzira yo gutaha kuko bwarakeye mpura n’umushoferi wazanaga ibyo kurya maze amfasha kumpuza n’umuzungu wakundaga gufasha abantu wakoraga kuri Ambasade ya Kenya.”

Yongeyeho ati: “Nagize amahirwe ngezeyo ndamubona nkimwibwira ko ndi Umunyarwanda yaravuze ngo mufite agaciro kubera Perezida wanyu, yaranjyanye ampisha aho yahishe abandi, nahasanze abandi banyafurika benshi. Yadushakiye ibyangombwa n’abandi Banyarwanda turataha twese mbese mvuze bike kuko uwo muzungu na we yaraduhishaga kuko ntibyari byemewe; nuko nageze mu Rwanda ntewe ishema no kwitwa Umunyarwanda.”

Mukamana Aline yagarutse mu Rwanda, none yitabwaho n’abaganga. Ubu ari gukurikiranwa n’abaganga b’inzobere n’abamufasha mu buzima bwo mu mutwe, kandi ahamagarira abandi bagore kwirinda kugwa mu mutego nk’uwo yaguyemo.

Anibutsa buri wese ko gushaka ubuzima bwiza bidasaba kujya mu mahanga cyane ko nyuma y’ibyamubayeho ubu ari kumwe n’umuryango we kandi bameze neza abikesha kuba ari Umunyarwanda.

Yongeyeho ati: “Uwantabaye yavuze ko Abanyarwanda ari ab’agaciro aboneraho no gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) ibitewemo inkunga n’Igihugu cy’u Buyapani.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabonye ko abantu benshi bagwa mu mutego w’icuruzwa ry’abantu kubera ubujiji cyangwa amayeri y’ababashuka bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Kubera ibyo, RIB yatangiye gahunda yo guhugura abantu bakora mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu (abatwara abagenzi, abatwara imizigo, n’abakoresha imodoka rusange).

Umuyobozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya Icuruzwa ry’Abantu, Ngarambe Antoine, asobanura ibimenyetso bigaragaza umuntu uri mu nzira y’icuruzwa, uburyo byakumirwa ndetse yibutsa ko iki cyaha gihanwa.

Yagize ati: “Umuntu ugaragara nk’aho atazi neza aho agiye cyangwa utumva neza ururimi rw’aho ajya. Umuntu ufite ibyangombwa bye ariko aherekejwe n’undi muntu ukamuvugira byose, umuntu utazi amakuru arambuye y’akazi avuga ko agiye gukora.”

Yongeyeho ati: “Iyo ubonye uwo muntu usabwa guhita ubimenyesha RIB cyangwa ubuyobozi buri hafi, kutemera gutwara umuntu ugaragara nk’ushobora kuba ari mu kaga, gufasha mu gutanga amakuru ku bakekwa gushuka abantu.”

Yasoje avuga ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye gihonyora uburenganzira bwa muntu, kandi amategeko agihana.

Ati: “Dufite amategeko ahana bikomeye abashuka abandi, batwara cyangwa bafunga abantu, turimo kongera ubukangurambaga, amahugurwa, n’ubufatanye n’abaturage n’inzego z’ubwikorezi kugira ngo iki cyaha gikumirwe mbere y’uko kibaho.”

Inzobere zigaragaza ko uwagurishijwe ashobora guhura n’ihungabana ryo mu mutwe, gukomeretswa, ubukene no gutakaza icyizere cy’ubuzima. Ku rwego rw’Igihugu, iki cyaha gituma Igihugu gitakaza abakozi kandi kikangiza isura yacyo mu ruhando mpuzamahanga.

Gucururizwa ku mbuga nkoranyambaga agahindurwa umucakara byasigiye Mukamana Aline ihungabana rikomeye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA