Uburasirazuba: Mu mezi 3 abantu 340 bakurikiranyweho gusambanya abana
Amakuru

Uburasirazuba: Mu mezi 3 abantu 340 bakurikiranyweho gusambanya abana

HITIMANA SERVAND

March 23, 2026

Ubushinjacyaha butangaza ko mu Ntara y’Uburasirazuba mu gihe cy’amezi 3 gusa bwakiriye dosiye 340 z’abafashwe bakurikiranyweho gusambanya abana.

Ubushinjacyaha buvuga ko iyi mibare y’abasambanya abana ari imbogamizi zikomeye ku muryango w’ejo hazaza, bukaba busaba uruhare rwa buri wese mu guhangana n’iki cyaha kugira ngo uburenganzira bw’abana budakomeza guhutazwa binyuze mu kubahohotera.

Iyi mibare yatangajwe n’Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye mu Turere tugize Intara y’Uburasirazuba, igaragaza ko mu Karere ka Nyagatare abafashwe ari 66, i Kayonza bakaba 52, Gatsibo bakaba 45, Bugesera ni 44, i Kirehe bakaba 34, mu gihe i Ngoma habonetseyo 22.

Gahamanyi Emmanuel ukuriye Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, agira ati: “Dukomeje kubona abantu batagira indangagaciro n’ubumuntu aho abantu bakuru bakomeje gufatirwa mu cyaha cyo gusambanya abana. Amategeko arahari ahana iki cyaha ariko tutaragera mu mategeko hakwiye uruhare rwa buri wese mu gukumira ko umwana agera ubwo asambanywa.”

Gahamanyi Kandi yihanangiriza bamwe mu bagira uruhare mu gushaka gushyingira abakiri abana, barimo ababyeyi, amadini, ndetse n’inzego z’ibanze.

Ati: “Hari abana basambanywa bari mu Mashuri ariko hakagira abashaka kubizinzika ngo babashyingire. Hari imiryango yumvikana bagaca ku bashinzwe irangamimerere ku Murenge bakabafasha kubongerera imyaka, aba Bose batiza umurindi iki kibazo. Hari kandi abanyamadini batinyuka gusezeranya abana batababajije ibyangombwa by’ivuka cyangwa ngo barebe niba barasezeranyijwe n’Umurenge. Amategeko na bo arabareba.”

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gukurikiranira hafi iki kibazo kugira ngo umwana arindwe. Ati: “Dukora ubukangurambaga kenshi tukaganiriza abaturage ububi bw’iki kibazo kugira ngo badufashe tujyanemo tubikumire. By’umwihariko ku Muyobozi uketswe gutanga icyuho mu guhishira cyangwa guha ibyangombwa by’ubukure uwasambanijwe, uwo ahita ahagarikwa mu kazi ubundi agakurukiranwa atakiri muri serivisi.”

Jaques Byinshi, umupasitoro mu Itorero ADEPR, avuga ko nta mushumba ukwiye kuba umufatanyabikorwa muri ibi byaha. Ati: “Uwo muntu utinyuka gusezeranya umuntu ukiri umwana aba anyuranije n’umuhanagaro. Ubundi dusezaranya abantu baciye imbere y’amategeko bagasezerana ku Murenge. Uwabusanya n’ibyo rero ni wa wundi ubikora byo kubishakiramo amaronko kandi aba ari kwikururira umuvumo. Ahubwo nk’abakozi b’Imana natwe dukwiye gufatanya n’izindi nzego kurengera umwana kuko ni we uzubaka itorero mu gihe kizaza.”

Ingabire Assoumpta, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), avuga ko ikifuzwa ari uko nta mwana n’umwe usambanywa “

Ati: “Ni byo, ibigaragazwa ni uko tugifite ikibazo cy’abantu bakitwangiriza. Turi gufatanya n’inzego zinyuranye aho twifuza ko gusambanya abana bicika ndetse umubare w’abaterwa inda bakiri abana ukajya kuri zeru.”

Umutoni Nadine, Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire mu Rwego rw’Igihugu rugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire (GMO), asaba ko hakongerwa imbaraga mu kurwanya inda ziterwa abangavu, gusubiza mu ishuri abangavu babyaye kugira ngo nubwo bahuye n’ibibazo badaheranwa na byo.

Imibare y’ubushinjacyaha igaragaza ko mu mezi atatu ashize umubare munini w’abakurikiranyweho gusambanya abana uri mu Karere ka Rwamagana aho ari 77.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko umuyobozi utanga icyuho mu gusambanya umwana adakwiye kwihanganirwa
Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Umutoni Nadine, asaba ko gukumira abasambanya abana bikomeza ariko n’abagiye n’ikibazo bakabyara bakitabwaho kugira ngo badaheranwa na byo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA