Ukraine yatakambiye abafatanyabikorwa bayo ngo bahane u Burusiya
Mu Mahanga

Ukraine yatakambiye abafatanyabikorwa bayo ngo bahane u Burusiya

KAMALIZA AGNES

March 23, 2026

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabye ibihugu by’inshuti gukomeza gushyira igitutu cy’ibihano ku Burusiya kubera ibitero bukomeje kuyigabaho, mu gihe impande zombi zikomeje kuganira uko intambara imaze imyaka irenga ine yahagarara.

Zelensky atangaje ibi mu gihe u Burusiya bwanze kwitabira ibiganiro by’amahoro n’icyo gihugu byatangiye ku wa 21 Werurwe 2026, biri kubera muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byitabiriwe n’abahagarariye Ukraine na Amerika.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’intumwa za Perezida Donald Trump ziyobowe n’intumwa idasanzwe Steve Witkoff n’umukwe wa Trump, Jared Kushner.

Ibiganiro byabo byagarutse ku gahenge, ibibazo by’ubutaka bwa Donbas n’utundi duce twafashwe n’u Burusiya dukomeje kuba inzitizi ikomeye, amatora ya Perezida wa Ukraine ariko kuba u Burusiya butigeze bwitabira na byo biracyabonwa nk’ibitambamira amahoro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, Perezida Zelensky yasabye ko u Burusiya bwafatirwa ingamba z’ubukungu zikomeye kurushaho, amato yabwo atwara peteroli agakumirwa.

Yavuze ko kubera koroherezwa ibihano icyo gihugu cyagabye kuri Ukraine mu cyumweru gishize ibitero hafi 1,550 by’indege zitagira abapilote, kirasa ibisasu birenga 1,000 na misile kubera peteroli gikomeje kugurisha kandi ituma gikomeza intambara kuri Ukraine.

Perezida Zelensky yavuze ko amafaranga u Burusiya bukura muri peteroli abwubakira ubushobozi ari na yo mpamvu bugomba gukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu byose by’i Burayi.

Mu biganiro by’amahoro biheruka muri Gashyantare by’i Geneve mu Busuwisi abahagarariye Ukraine n’u Burusiya baganiriye ku ngingo zitandukanye ariko nta  musaruro byatanze kuko rwabuze gica ku bibazo by’ubutaka bwa Ukraine bwigaruriwe n’u Burusiya.

U Burusiya bwagaragaje ko butazemera amasezerano y’amahoro atuma burekura ubutaka bwigaruriye, mu gihe Ukraine na yo yagaragaje ko itazemera amasezerano atuma burekura ubutaka bwayo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA