Umunyarwenya Rusine yifurije isabukuru y’amavuko umugore we, amwita umufatanyabikorwa
Ibyamamare

Umunyarwenya Rusine yifurije isabukuru y’amavuko umugore we, amwita umufatanyabikorwa

MUTETERAZINA SHIFAH

March 23, 2026

Umunyarwenya ubifatanya n’itangazamakuru, Rusine Patrick yatatse umugore we Iryn Uwase Nizra ubwo yamwifurizaga isabukuru y’amavuko agaragaza ko inyuma ya buri mugabo wese haba hari imbaraga z’umugore we.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga Rusine yasangije abamukurikira amashusho agaragaza umugore we yikoreye igisa n’ivarisi agenda agaragaza ko arimo gucuruza amashusho yakoze mu buryo bw’urwenya. Ayiherekesha amagambo agira ati: “Inyuma ya buri mugabo mwiza, haba hari umugore w’umunyambaraga, kandi ndi umunyamugisha kuko uri inyuma yanjye ari umugore wange. Mu masaha make twizihije isabukuru y’umugore wahinduye ubuzima bwanjye, umubyeyi utangaje w’umuhungu wacu.”

Rusine udahwema kugaragaza ko aryohewe n’urukundo ahabwa n’umugore we yakomeje agaragaza ko atari umugore we gusa ahubwo ari n’umujyanama we. Ati: “Ni umufatanyabikorwa mwiza mu buzima, umujyanama mwiza akaba n’umuterankunga ukomeye, Ubuzima bwarushijeho kuba bwiza kubera wowe. Urukundo rwawe, n’imbaraga wigiramo n’ubugenge, bintera imbaraga umunsi ku wundi. Ndi umunyamahirwe kugendana urugendo rw’ubu buzima nawe. Isabukuru nziza Iryn.”

Muri Gashyantare 2024, ni bwo Rusine Patrick yerekanye bwa mbere umukunzi we, Iryn Uwase Nizra. Ku munsi w’abakundana. Nyuma ku itariki 12 Kanama 2024, Rusine Patrick yashyize hanze amafoto agaragaza ko yamaze kwambika impeta umukunzi we.

Ntibyatinze kuko ku wa 12 Nzeri 2024, Rusine n’umugore we Iryn Uwase Nizra ni bwo basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, kugeza ubu bakaba bamaze kubyarana umwana w’umuhungu bise Intwali Owen. Iryn Uwase yizihiza isabukuru tariki 23 Werurwe buri mwaka akaba ari yo tariki yaboneyeho izuba.

Mu myaka ibiri ishize babanye Rusine avuga ko umugore we ari zo mbaraga ze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA