Ubutumwa Annette Murava na Bishop Gafaranga bashyize ku mbuga nkoranyambaga mu minsi itandukanye bwakuruye impaka mu babakurikira, bamwe babubonamo amarangamutima ajyanye n’ibihe bikomeye baba barimo, mu gihe abandi bakeka ko bashobora kuba bari gutegura indirimbo nshya bahuriyemo.
Ku Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, ni bwo Annette Murava yashyize kuri Instagram ubutumwa bugira buti: “Ntumpishe mu maso hawe Mwami. Hamwe wiririrwa amarira ukanayararira, Mwungeri we. Ndarambiwe.”
Nyuma y’iminsi itatu, ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, umugabo we Bishop Gafaranga na we yashyize kuri Instagram ubutumwa bugira buti: “Mana we sinifuza gusubira aho navuye.”
Ubu butumwa bwombi bwakuruye amatsiko mu babakurikira, bamwe babusobanura nk’ubugaragaza umuntu uri mu bihe by’amarangamutima akomeye kandi wifuza ko Imana ikomeza kumuba hafi. Icyakora, nta n’umwe muri bo wasobanuye mu buryo burambuye icyo yashakaga kuvuga cyangwa ibihe yaba arimo kunyuramo.
Mu bitekerezo byatanzwe ku butumwa bwa Bishop Gafaranga, bamwe bagaragaje impungenge ku mubano w’aba bombi, abandi bamugira inama ku bijyanye n’imibanire y’abashakanye.
Uwitwa Burikantu yagize ati: “Ese abagabo bazishima ryari?”
Princess Carine na we yanditse ati: “Ese kuki muguma kwizirika koko niba urugo rwanze mwaruretse? Niba munaniranywe n’umugore nimutandukane aho kwicana, ‘divorce’ si icyaha mwokabyara mwe!”
Jean we yagize ati: “Gafaranga kubaka urugo ni uguca bugufi ugatuza ukareka kwigira impuguke muri byose, naho nukomeza kuba intiti muri byo uzasanga Djihadi.”
Icyakora, si bose bafashe ubwo butumwa nk’ikimenyetso cy’uko hashobora kuba hari ibibazo byongeye kuvuka hagati yabo. Hari n’abafana bahuje amagambo Annette Murava yakoresheje, cyane cyane amagambo “Mwungeri we”, n’ubutumwa bwa Bishop Gafaranga, bakeka ko bashobora kuba bari gutegura indirimbo nshya bahuriyeho yitwa “Mwungeri we”.
Amateka y’umubano wabo
Annette Murava na Bishop Gafaranga bahuriye mu muziki, ubufatanye bwabo buza kuvamo urukundo.
Ku wa 30 Mutarama 2026, Annette Murava yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ko bahuriye muri studio ubwo Gafaranga yari arimo gutegura indirimbo ye “Byabihe”, agashaka abakobwa bamufasha mu miririmbire.
Yagize ati: “Sinzi niba abantu babizi, ariko twahuriye muri ‘studio’. Igihe indirimbo ‘Byabihe’ yakorwaga, yashakaga abakobwa bamufasha mu miririmbire. Hari umuntu wambwiye ko ashaka abakobwa, nanjye ni ko kujyayo.”
Nyuma yaho, bakoranye indirimbo zirimo “Ibitambo” na “Umuriro”, baza no kubana nk’umugabo n’umugore ku wa 11 Gashyantare 2023. Ku wa 3 Mutarama 2024, bibarutse umwana w’umuhungu.
Umubano wabo waje kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko Bishop Gafaranga atawe muri yombi ku wa 7 Gicurasi 2025, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Ku wa 10 Ukwakira 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije ibyo byaha, rumukatira igifungo cy’umwaka umwe gisubitswe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 150 000.
Nyuma y’ibyo bihe, bakomeje kugaragara mu bikorwa by’umuziki, banashyira hanze indirimbo bahuriyemo zirimo “Ku Musozi”, yasohotse ku wa 1 Nyakanga 2025, na “Umusaraba”, yasohotse ku wa 27 Mutarama 2026.
Ubutumwa baherutse gushyira kuri Instagram bwongeye gukurura amatsiko ku mubano wabo, bamwe bibaza niba bufitanye isano n’ibikorwa byabo by’umuziki cyangwa niba hari ibindi bihe baba barimo kunyuramo. Gusa, kugeza ubu, nta bisobanuro birambuye baratanga ku cyo ubwo butumwa busobanuye.



