Inzego z’umutekano za Zambia zahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe kubera mu Murwa Mukuru Lusaka ku wa 25 Ugushyingo 2026, yari igamije kwamagana ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rishobora guha Perezida Hakainde Hichilema amahirwe yo kongera kwiyamamaza nyuma ya manda ebyiri.
Guhagarika iyo myigaragambyo byateje impaka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bagaragaza impungenge ku iyubahirizwa ry’amahame ya demokarasi n’ubwisanzure mu bikorwa bya politiki muri icyo Gihugu.
Al Jazeera yatangaje ko iyo myigaragambyo yari yateguwe n’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu, ku bufatanye n’indi miryango itavuga rumwe n’ubutegetsi.
Polisi ya Zambia yasobanuye ko yahagaritse iyo myigaragambyo kubera impungenge z’uko ishobora guteza imvururu. Ibyo byabaye nyuma y’uko itsinda ry’urubyiruko rushyigikiye ubutegetsi na ryo ritangaje ko rizakora indi myigaragambyo ishyigikira ivugururwa ry’amategeko agenga manda za Perezida wa Repubulika.
Icyo gitekerezo gishyigikiwe n’imiryango itatu ifitanye isano n’ishyaka riri ku butegetsi, United Party for National Development (UPND), yamaze gusaba Inteko Ishinga Amategeko guhindura Itegeko Nshinga, hagakurwaho imipaka igena umubare wa manda Perezida ashobora kuyobora.
Iri vugurura riramutse ryemejwe, ryaha Hakainde Hichilema amahirwe yo kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu. Manda ye ya kabiri y’imyaka itanu izarangira mu 2031.
Izi mpaka zijyanye no kongera umubare wa manda ziri kuba mu gihe bamwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagifunze, bikomeza guteza impaka ku miterere y’ubwisanzure mu bya politiki muri Zambia.
Itegeko Nshinga rya Zambia, mu ngingo ya 106(3), riteganya ko umuntu umaze kuyobora igihugu muri manda ebyiri atemerewe kongera kwiyamamaza kuri uwo mwanya.
Hakainde Hichilema yatowe bwa mbere kuyobora Zambia mu 2021, aza kongera gutorerwa indi manda muri Kanama 2026.