Umuryango urimo amakimbirane nta terambere wageraho – Inteko Ishinga Amategeko
umutekano

Umuryango urimo amakimbirane nta terambere wageraho – Inteko Ishinga Amategeko

KAYITARE JEAN PAUL

March 9, 2026

Abagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP) basanga ikibazo cy’amakimbirane yo mu muryango gikomeje gufata indi ntera bityo ko iyo miryango yakwegerwa kugira ngo amakimbirane ashobore gucika burundu.

Byagarutsweho na Depite Uwizeye Marie Thérèse, umwe mu bagize iri huriro, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu Karere ka Gasabo ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko umuryango ari wo shingiro kamere y’umuryango Nyarwanda, aha ni ho Depite Uwizeye ahera avuga ko ari yo mpamvu usenya umuryango aba arimo asenya n’igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Umuryango ni urufatiro, iyo umuryango urimo amakimbirane nta terambere wageraho, bikagira n’ingaruka ku bawugize ariko bikagira n’ingaruka ku gihugu muri rusange.”

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko ryibutsa abagabo, abagore n’urubyiruko kugira umwanya wo gufata ingamba zo kuganira ku muryango utekanye kandi ushoboye.

Depite Uwizeye akomeza agira ati: “Ibyo bizadufasha guhindura imyumvire, dufatanye kubaka ejo heza no kubaka u Rwanda twigisha abadukomokaho indangagaciro zikwiye z’umuco nyarwanda.”

Yibutsa ko iterambere ry’u Rwanda rireba buri wese kandi ko buri munyarwanda afite inshingano yo kubiharanira ntawe usigaye inyuma no kwirinda icyabasubiza inyuma icyo ari cyo cyose mu byo igihugu kimaze kugeraho.

Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire, yibutsa ko abantu bakwiye kwicara bakaganira aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryumviswe nabi bagamije gushaka umuti urambye wo kwirinda amakimbirane yo mu muryango.

Yagize ati: “Birakwiye ko twishima, tukishimira aho tugeze mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ariko ni na ngombwa gusubiza amaso inyuma ngo turebe ingaruka aho zigaragara mu muryango, aho iri hame ryumviswe nabi rishyirwa mu bikorwa mu buryo butari bwo kuko bigira ingaruka ku isenyuka ry’imiryango.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bushimangira ko urugo rwiza rutarangwamo ihohoterwa ahubwo rurangwamo ubwumvikane mu biganiro no mu bikorwa ndetse no muri gahunda zawo za buri munsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abapadiri b’Aba-Yezuwiti ku bufatanye n’Umuryango “Nyina w’Umuntu Organization” mu kwezi kwa Werurwe 2022, bwagaragaje ko mu bitera amakimbirane yo mu ngo harimo ubusinzi, gucana inyuma no kutumvikana ku mitungo.

Ubushakashatsi bwo mu 2016, bwagaragaje ko muri Afurika hari abagore 70% bakubitwa kubera ko “yavuye mu rugo adahawe uruhushya n’umugabo we, kuba hari umwana utitaweho neza. Ibindi birimo kuba umugore yashiririza ibyo kurya, yanze gutera akabariro n’izindi mpamvu nyinshi zishobora gutuma umugore akubitwa cyangwa agahohoterwa.”

Mu 2007, Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50% by’imiryango yose mu gihugu.

Mu 2018 ubwo bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango, imyumvire, imitekerereze y’Abanyarwanda ku ihohoterwa ndetse na serivisi zitangirwa muri “Isange One Stop Center.”

Bwagaragaje ko amakimbirane yo mu muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko, ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi bitandukanye.

Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo n’Imiturire (uwa Kabiri ibumoso) na Bayasese Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo
Abagore bo mu Karere ka Gasabo bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, bacinye akadiho bishimira ibyiza bamaze kugeraho mu iterambere ryabo

Amafoto: Joséphine Mitali

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA