Umusizi Junior Rumaga yagaragaje ko mu nzego zitandukanye hakiri ikibazo cyo gutanga amatangazo agenewe Abanyarwanda mu ndimi z’amahanga asaba ko, aho bishoboka bakwiye kubemerera kuvuga Ikinyarwanda. Ubu busabe yabukomojeho kuri iki Cyumweru ubwo yari yitabiriye Inama ya 6 y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi.
Uyu musizi yabigarutseho ashimangira ibyari bivuzwe n’umwe mu batanze ikiganiro, Rwagasani Bradock wari wagaragaje ko umunyarwenya wifuzwa atari uvangavanga indimi. Mu kumwunganira, Rumaga yagaragaje ko hirya no hino mu nzego zitanga serivisi hakiri ikibazo cy’amatangazo atangwa mu ndimi z’amahanga kandi agenewe Abanyarwanda.
Yagize ati: “Mu migani n’ibitekerezo bya Kinyarwanda baravuga ngo ururimi ni ingobyi y’umuco, wibaze uramutse utaye ingobyi igihe uhetse umuco? Ntitwifuza guta umuco binyuze mu ngobyi, ndasaba inzego zose mutwemerere dukoreshe Ikinyarwanda igihe tubagannye tubasaba serivisi cyangwa hari icyo tubakeneyeho niba koko twifuza kugishyigikira twese. Hashyirwaho imyanya y’akazi kagenewe Abanyarwanda amatangazo yakozwe agashyirwa mu ndimi z’amahanga, wakwandika ugasaba mu Kinyarwanda ugasanga biragoranye.”
Rumaga kandi yanashimiye Perezida Repubulika Paul Kagame udahwema gukebura abangiza Ikinyarwanda, atangaza ko ari mu batangiye ishoramari mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ati: “Ndashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame udahwema gukebura by’umwihariko twebwe urubyiruko nk’imbaraga z’Igihugu zubaka kandi vuba.” Yongeraho ati: “Mumumbwirire ngo njyewe ndi umwe mu batangiye ishoramari mu rurimi rw’Ikinyarwanda ubu kirantunze.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco mu 2023 ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) bugaragaza ko Abanyakigali benshi bavuga ko ubusirimu, kwisanisha n’abavuga rikumvikana n’ubumenyi buke biri mu bituma bahitamo kuvanga indimi iyo bari kuvuga Ikinyarwanda.
Mu babajijwe muri ubu bushakashatsi, 73% bemeye ko bavuga bavanga indimi mu gihe 27% bavuze ko batazivanga. Mu bavanga indimi, 33% bavuze ko babiterwa no kwisanisha, 23% bavuga ko babiterwa n’uko babona ntacyo bitwaye, 20% bavuga ko babiterwa n’ubumenyi buke ku Kinyarwanda naho 15,2% bavuze ko babiterwa n’uko bumva ari ubusirimu.
Mu babajijwe kandi 8,8% bavuze ko bavanga indimi kuko bumva ko kuzivanga bigaragaza ubuhanga. Ibarura ryaherukaga ryagaragaje ko kuva mu 2012 kugera mu 2022 abavuga Ikinyarwanda biyongereyeho 6%, bagera kuri 99,7%. Mu ndimi 7,100 zivugwa mu bihugu 220 ku Isi, Ikinyarwanda kiri mu ndimi 60 zifite Igihugu, kikaza ku mwanya wa 3 muri Afurika.
