Umusore wacurujwe muri Aziya abeshywa akazi araburira ababyeyi n’urubyiruko
Amakuru

Umusore wacurujwe muri Aziya abeshywa akazi araburira ababyeyi n’urubyiruko

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 12, 2026

Umusore w’imyaka 28 ukomoka mu Mujyi wa Kigali, wamaze igihe akoreshwa imirimo y’agahato mu gihugu cyo ku Mugabane wa Aziya, yaburiye ababyeyi n’urubyiruko kwitondera abantu babashukisha akazi keza mu mahanga, kuko hari igihe bihinduka icuruzwa ry’abantu.

Yabitangaje mu buhamya yatanze mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu bwateguwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwabereye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Uyu musore, Imvaho Nshya yahaye izina rya Bugingo Emile ku bw’umutekano we, yavuze ko yashutswe n’abantu bamwijeje akazi keza kazamugeza ku bukire mu gihugu cyo muri Aziya.

 Icyakora, agezeyo yasanze ibyo yasezeranyijwe bitandukanye cyane n’ukuri, aza kugira amahirwe yo kugarurwa mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ari mu mibabaro.

Bugingo yavuze ko akirangiza amashuri yisumbuye yinjiye mu bucuruzi bw’imodoka, aho yashakiraga ba nyirazo abakiriya bakamwishyura. Yavuze ko yakoraga cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, ari na ho yahuriye n’umuntu wamwijeje kumubonera akazi mu kigo gikomeye cyo muri Aziya.

Ati: “Numvaga ari akazi keza kandi koroshye, gasaba gusa kuvuga Icyongereza. Bambwiye ko nzakorera itsinda ry’Abashinwa rigiye kumpemba neza. Bansabye pasiporo, bambwira ko ndayishaka nkoresheje amafaranga yanjye.”

Nk’urubyiruko rwinshi rushaka iterambere ryihuse, Bugingo yavuze ko yakusanyije amafaranga yari amaze kubona ayakoresha mu gushaka pasiporo no gutegura urugendo.

Nyuma yo kubona pasiporo, abo yavuganaga na bo bamubwiye kujya gushakira viza muri Kenya, na ho ajyayo akoresheje amafaranga ye bwite. Amaze kubikora byose, bamwoherereje itike y’indege ndetse banamwishyurira hoteli azararamo ageze muri icyo gihugu.

Yavuze ko ibyo byose yabikoraga mu ibanga rikomeye, ndetse no guhaguruka ajya mu mahanga abigira ibanga, uretse bamwe mu bagize umuryango we bamuherekeje ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Ageze muri icyo gihugu, yakiriwe n’umushoferi wa tagisi wamujyanye muri hoteli. Nyuma y’amasaha make bamwoherereje indi tike y’indege imujyana mu cyaro cy’icyo gihugu. Yavuze ko nyuma y’urugendo rurerure rwamaze amasaha menshi, yagejejwe ahantu hitaruye cyane.

Ati: “Nahagezeyo mbona abantu bateye ubwoba cyane. Umwe yansunitse mu murima uri hafi aho, undi afata igikapu cyanjye. Nageze ku mugezi banyambutsa mu bwato banshyira mu kindi gihugu kiyoborwa n’inyeshyamba.”

Yavuze ko agezeyo yajyanywe mu nyubako y’amagorofa menshi, bamwambura telefoni n’ibindi yari afite. Nyuma yaho yaje kumenya ko aho yajyanywe atari akazi nk’uko yabitekerezaga.

Bugingo yavuze ko aho hantu yakoraga akazi ko gushuka abantu kuri internet, aho yabwirwaga kwiyitirira umukobwa agashuka abagabo mu bihugu bitandukanye akoresheje amafoto n’amajwi.

Ati: “Namaze amezi atandatu nkora akazi ko gushuka abantu kuri internet. Twakubitwaga, tukicishwa inzara kandi tugakoreshwa imirimo y’agahato. Hari n’abagapfiriyemo.”

Yavuze ko yigeze gufungirwa mu cyumba cyijimye akorerwa iyicarubozo rikomeye, kugeza ubwo yiyemeje gushaka uburyo bwo gutoroka.

Nyuma y’ingorane nyinshi mu rugendo rwo kugaruka, Bugingo yavuze ko yafashijwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ndetse n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira, (IOM), agarurwa mu Rwanda.

Yasabye urubyiruko kwitondera cyane abantu babashukisha akazi ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ababizeza ubuzima bwiza bwihuse mu mahanga.

Ati: “Ndabasaba kwitondera cyane ibyo mushukishwa. N’ababyeyi na bo bagomba gukurikiranira hafi abana babo, kuko hari abashukishwa bakajya mu mahanga bakahagirira ibibazo bikomeye.”

Mu bukangurambaga bwateguwe na RIB, abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba basobanuriwe uburyo icuruzwa ry’abantu rikorwa n’ingaruka zaryo, basabwa kuba maso cyane cyane ko batuye hafi y’umupaka.

Abaturage bavuze ko bungutse ubumenyi buzatuma barushaho kwirinda iki cyaha.

Nikobahoze Habimana w’imyaka 42 ati: “Twumvaga kuri radiyo ko abantu bacuruzwa ariko ntitubyumve neza. Ubu turabyumvise kandi tugiye kubikumira.”

Na ho Twubahemungu Fillette w’imyaka 23 yavuze ko mbere yatekerezaga ko icuruzwa ry’abantu rifitanye isano gusa n’uburaya, ariko ubu yasobanukiwe uburyo rikorerwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu Karere ka Rubavu, Habimana Martin, yavuze ko ubu bukangurambaga buzakomereza no mu yindi Mirenge kugira ngo abaturage basobanukirwe neza n’iki cyaha ndetse barusheho kucyirinda.

Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kugenza icyaha cy’icuruzwa ry’abantu muri RIB Kayitesi Justine yasobanuriye abaturage b’Umurenge wa Nyamyumba imiterere yose y’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu n’ingaruka zacyo
Abaturage b’Umurenge wa Nyamyumba bashimiye RIB ku bisobanuro byimbitse yabahaye ku icuruzwa ry’abantu
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu Habimana Martin yizeza kugeza izi nyigisho no mu yindi Mirenge bakamenya neza iki cyaha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA