Umusore wishwe n’impanuka muri Canada azashyingurwa  mu Rwanda    
Imibereho

Umusore wishwe n’impanuka muri Canada azashyingurwa  mu Rwanda    

KAYITARE JEAN PAUL

October 7, 2025

Umuryango wa Landry Cyusa Rutabayiro, umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 30 witabye Imana ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025 azize impanuka muri Canada, watangaje ko watangiye gahunda yo kumuzana gushyingurwa mu Rwanda 

Urupfu rw’uyu musore wize muri Canada ndetse akabonayo akazi keza rwashenguye benshi nyuma yo kumva uburyo yakoreye impanuka y’imodoka ku Ntara ya New-Brunswick yerekeza i Québec. 

Biteganyijwe ko umurambo wa Cyusa uzagezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha, raporo ya Polisi ya Canada ari yo izaherwaho mu gufata icyemezo cyo kuza kumushyingura mu rwamubyaye nubwo yari yaramaze kubona n’ubwenegihugu bw’icyo gihugu. 

Umwe mu bo mu muryango we wa bugufi, yavuze ko bagowe no kwakira inkuru y’inshamugongo ko Cyusa yitabye Imana, ariko avuga ko ubu bashyize imbere guharanira ko umurambo ugezwa mu Rwanda.

Ati: “Kuzafata umurambo we bamaze gukora raporo ya polisi, bakawohereza i Montreal aho bazafatira indege, iyo bamaze kumwohereza i Montreal ni bwo hatangira gukorwa impapuro.

Ni ibintu ubona bishobora gufata hagati y’iminsi irindwi n’icumi, ibyo ari byo byose ubwo ni mu cyumweru gitaha.”

Kubera ko  Cyusa Rutabayiro yari afite ubwenegihugu bwa Canada itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko ari umwenegihugu ukomoka i New-Brunswick wakoze impanuka. 

Amakuru atangwa n’abo muryango wa nyakwigendera, avuga ko yari umuhanga cyane, akaba yarize amashuri akaminuza ndetse ngo yari umuturage uzira amakemwa muri Canada. 

Harakekwa ko impanuka yatewe n’umunaniro uvugwa muri raporo ya polisi, ufitanye isano n’imbaraga yakoresheje yiga, cyane ko yari yararangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza inshuro ebyiri. 

Umwe mu bo mu muryango wa Cyusa Rutabayiro wavuganye na Imvaho Nshya, yagize ati: “Yaragiye ibyo abandi biga mu myaka itanu abyiga mu myaka itatu, agira impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza; mu bukungu na Siyansi Politiki icyarimwe, bahita bamuha akazi.

Kubera ukuntu yitwaraga neza, bahita bamuha ibyangombwa n’ubungubu yashakaga kuza mu Rwanda, gukorera mu Rwanda.” 

Amakuru y’impanuka y’imodoka yaguyemo Rutabayiro, yagarutsweho n’ibinyamakuru byo muri Canada.

Ikinyamakuru ‘cimtchau’ cyatangaje ko imodoka yari atwaye yaguye mu manga ku muhanda wa 232 mu Mujyi wa Témiscouata-sur-le-Lac i Québec. 

Gikomeza kivuga ko inzego zishinzwe ubutabazi zatabajwe ahagana saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu za mu gitondo (6h30) ku Cyumweru, ubwo imodoka ya nyakwigendera yari atwaye, yasanzwe mu manga. 

Nyakwigendera yavanywe mu modoka agejejwe kwa muganga, bemeza ko yitabye Imana.  

Polisi izobereye mu iperereza ku mpanuka z’imodoka yageze ahabereye impanuka kugira ngo isuzume icyayiteye, yanzura ko yatewe n’umuvuduko ukabije ndetse n’umunaniro. 

Kugeza ubu ntiharamenyekana amasaha impanuka yabereye icyakora bikomeje gukurikiranwa n’inzego za Polisi i Québec.

Rutabayiro yari umuturage w’indakemwa mu mico no mu myifatire muri Canada

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA