Umutoni Assia yeretse inshuti n’umuryango abana yibarutse
Ibyamamare

Umutoni Assia yeretse inshuti n’umuryango abana yibarutse

MUTETERAZINA SHIFAH

March 23, 2026

Umukinnyi wa Filime Assia Umutoni n’umugabo we Uwizeye Mohammed bakoze ibirori byo kwakira inshuti zabo bihuzwa no kubereka abana babo babiri bibarutse mu bihe uwo mugore yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026, bibera mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko ku Muyange. Ni ibirori bibaye nyuma y’iminsi mike Assia ageze mu Rwanda aho yavuze ko yari akumbuye abantu ndetse n’amafunguro y’u Rwanda. Assia Mutoni n’umugabo we bavuga ko bakoze ibyo birori mu rwego rwo gusangira no kwereka abana babo imiryango yabo, inshuti, n’abakinanaga na Assia.

Ibyo birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abo muri sinema nyarwanda barimo Uwamahoro Antoinette bakinanye muri filime yitwaga Intare y’ingore, Nyambo, Samusure, Clapton Kibonge n’abandi biganjemo abo bakinanye filime nyarwanda kuva kera zigicuruzwa ku ma-Sede (CD).

Kugeza ubu Assia Umutoni na Uwizeye Mohammed bafitanye abana babiri aho uwa mbere yavutse tariki 19 Kamena 2023, Uwa Kabiri we ntabwo bakunze gutangaza amakuru ye cyane mu itangazamakuru. Uyu muryango imfura yabo bakunze kuvuga ko yitwa Aayan icyakora amazina ye yose ntibayatangaje.

Mutoni Assia yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA