Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, avuga ko abatwara ibinyabiziga bagombye kugenda baganira n’ibinyabiziga mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda.
Yabigarutseho kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025, ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali bari mu bukangurambaga bwiswe ‘Turindane: Tugereyo Amahoro’ bwabereye i Gikondo muri MAGERWA.
DCG Ujeneza yasabye Abayobozi b’ibinyabiziga kwirinda kurangara n’umuvuduko utemerewe bitewe n’umuhanda urimo uko umeze.
Avuga ko kwirinda umuvuduko bikurinda kandi bikarinda n’abandi impanuka.
Umuyobozi wa Polisi wungirije, DCG Ujeneza, avuga ko abakoresha umuhanda bagomba kwirinda gusuzugura ibyapa bibwiriza mu muhanda ahubwo utwaye ikinyabiziga akagenda aganira n’icyapa.
Yagize ati: “Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba kugenda aganira n’ibyapa, kirakubwira, kikakuburira, kikakubuza buriya muba muganira.
Iyo ugisuzuguye uba urimo kwitwara nabi kandi uko witwara nabi, uba wihemukira unahemukira abandi.”
Justin Kanyagisaka, Perezida wa Sendika Nyarwanda y’abashoferi batwara amakamyo Manini (ACPLRWA), yavuze ko gutwara ikinyabiziga kinini bitavuze guhutaza abandi bakoresha umuhanda.
Yagize ati: “Iyo turi mu muhanda dusumba izindi modoka zose, ni ukwitonda kuko twese dukenera gutwara ibinyabiziga no gukoresha umuhanda, bivuze ko kwirinda impanuka ari ibya buri wese.”
Habarurwa impanuka 300 mu mezi 3 ashize
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko ubukangurambaga polisi ikora butanga umusaruro kuko hamaze kuba impanuka 10 nyuma y’ubukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Rubavu.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize habarurwa impanuka 8 zakomerekeyemo abantu.
Mu kiganiro polisi y’u Rwanda yagiranye n’abanyamakuru, ACP Rutikanga yavuze ko mu mezi atatu ashize habaye impanuka 300.
Yavuze ko impanuka ebyiri muri izo zari zikomeye. Ati: “50% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’abamotari. Impanuka ziterwa n’abatwara amagare na zo zaragabanutse.”
ACP Rutikanga yavuze ko muri ayo mezi, nta modoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zakoze impanuka.
Polisi ivuga ko imodoka zitwara imizigo zambukiranya imipaka, mu minsi ya vuba ngo nta mpanuka zagize.
Kugabanuka kw’impanuka zo mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga yavuze ko bidaturuka ku bukangurambaga bukorwa ahubwo ngo hari byinshi bikorwa nko kuba abapolisi barongerewe mu ntara.
Akomeza agira ati: “Ubukangurambaga bwose bugamije kwigisha. Icyo twiteze nyuma y’ubukangurambaga, ni imyitwarire ihinduka mu byemezo bifatwa n’abatwara ibinyabiziga, n’izo mpanuka zikagabanuka.”





Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge