Urukiko rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Victoire Ingabire
Amakuru

Urukiko rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Victoire Ingabire

ZIGAMA THEONESTE

September 18, 2026

Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Victoire Ingabire n’abandi 10 baregwana, ku byaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, irimo RUD-Urunana.

RUD-Urunana yashinjwe kugira uruhare mu gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu 2019, cyahitanye abantu 14.

Ubushinjacyaha bwatangiye, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, busobanura ibirego bushinja Ingabire, washinze ishyaka ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda DALFA Umurinzi, ndetse n’isano buvuga ko afitanye n’abandi 10 bareganwa.

Mu byo Ingabire akurikiranweho harimo gushinga cyangwa kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, no gukwirakwiza amakuru abangamira umutekano agamije  kwangisha u Rwanda n’ubutegetsi bwarwo ku rwego mpuzamahanga n’ibindi.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Ingabire yari afitanye imikoranire  n’ihuriro rya P5 ryahuzaga imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irimo RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi, Amahoro People’s Congress, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri (igice cya Bernard Ntaganda).

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Ingabire akurikiranweho ibikorwa buvuga ko byari bigamije guhirika ubutegetsi buriho bigakorwa mu bihe bitandukanye.

Bwavuze ko Ingabire yavukiye kandi akurira mu Rwanda, nyuma akajya gutura mu Buholandi, aho yaje kugira uruhare muri politiki y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze mu mutwe wa RDR, washinzwe mu 1995 n’Abanyarwanda bari mu buhungiro. Nyuma yaje kuyobora FDU-Inkingi, mbere yo gushinga DALFA Umurinzi mu 2019.

Ingabire wari warafunzwe nyuma aza gufungurwa ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma yo kurekurwa ku wa 15 Nzeri 2018, yongeye gukorana na FDU-Inkingi ndetse n’indi mitwe ikorera hanze y’u Rwanda, mu bikorwa buvuga ko byari bigamije guhirika ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa by’uyu mutwe byakoreshaga uburyo bw’imbaraga ndetse n’ubwo Ingabire yasobanuye nk’ubudakoresha imbaraga.

Ubushinjacyaha kandi bwagarutse ku mahugurwa bwavuze ko yategurirwaga abanyamuryango ba DALFA Umurinzi, aho ayo mahugurwa yitwaga ko ari ayo kwiga ururimi rw’Icyongereza, ariko ko mu by’ukuri yari agamije kwigisha abayitabiraga uburyo bwo kurwanya ubutegetsi.

Bwavuze kandi ko abitabiraga ayo mahugurwa bahabwaga amazina atari ayabo kandi bagasabwa gukoresha porogaramu z’ikoranabuhanga rya Signal na Telegram mu itumanaho aho gukoresha WhatsApp.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ingabire muri iryo huriro yahuzaga abari mu Rwanda n’abari hanze yarwo, ndetse ko yanagize uruhare mu kuyategura.

Abitabiraga ayo mahugurwa kandi ngo bigishwaga uburyo bwo kutagira uruhare mu bikorwa bimwe bya Leta, kuyoboka gahunda zo kuyigomekaho, no gukangurira abaturage ibikorwa runaka, ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko byakorwaga hifashishijwe imbuga n’itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bikorwa byo gukangurira abaturage kwanga Leta byagizwe uruhare n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV ndetse na Dieudonné Niyonsenga uzwi nka Cyuma Hassan.

Mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwavuze ko bushingiraho harimo ubuhamya bw’abatangabuhamya, inyandiko, amajwi n’amashusho.

Umwe mu batangabuhamya witwa Nzabandora ni umwe mu bavuzwe n’Ubushinjacyaha, aho bwavuze ko yatanze ubuhamya ku byerekeye ayo mahugurwa ndetse akanatanga amajwi yafashwe.

Urukiko Rukuru rwahaye Ubushinjacyaha iminsi ine yo gutanga ibimenyetso n’ibisobanuro byabwo, nyuma yaho abaregwa bakazatangira kwiregura ku byo baregwa.

Iburanisha rizakomeza ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, ubwo Ubushinjacyaha buzakomeza kugaragaza ibirego n’ibimenyetso byabwo ku baregwa.

Urubanza rwa Ingabire n’abo bareganwa 10 rwatangiye kuburanaishwa mu mizi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA