Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Moses Turahirwa
Ubutabera

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bwa Moses Turahirwa

MUTETERAZINA SHIFAH

April 1, 2026

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bw’Umunyamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, rwemeza igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda yari yahanishijwe.

Ni icyemezo cyafashwe tariki 30 Werurwe 2026, gishimangira icyari cyaratanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024, rwari rwamukatiye kuri ibyo byaha byombi. Urukiko Rukuru rwanze ubujurire bwe, aho yari yasabye ko yahabwa igihano gisubitse kugira ngo ashobore gukomeza kwivuza ari hanze y’igororero.

Ibyo bivuze ko nyuma y’iki cyemezo, Turahirwa azakomeza gufungwa imyaka itatu yiyongera ku wundi umwe na wo yari yarakatiwe mu rubanza rwabanje rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge. Biteganyijwe ko uwo mwaka azawusoza muri Mata 2026.

Ubwo yaburanaga ku bujurire tariki 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye urukiko ko hari bimwe mu bihe yakoresheje ibiyobyabwenge yabikoze ari mu mahanga, mu bihugu bimwe na bimwe byemerera ikoreshwa ry’urumogi (cannabis). Icyo gihe yagize ati: “Mu Butaliyani no muri Kenya nahakoresheje cannabis,” akomeza anavuga ko kuva icyo gihe yatangiye gushaka ubuvuzi bujyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ibibazo bya Turahirwa n’amategeko byatangiye muri Mata 2023, ubwo yatabwaga muri yombi akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko.

Muri Gicurasi 2023, yitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yemera ko yakoresheje urumogi (cannabis). Nyuma yaho, muri Nyakanga 2023, yahawe by’agateganyo kurekurwa byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Icyakora, ku wa 20 Ukuboza 2024, urubanza rwarangiye urukiko rumuhamije ibyaha byombi, rumukatira igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza, icyemezo cyaje gushimangirwa n’Urukiko Rukuru.

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatesheje agaciro ubujurire bwa Moses Turahirwa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA