Urunturuntu hagati ya Doja Cat na se
Ibyamamare

Urunturuntu hagati ya Doja Cat na se

MUTETERAZINA SHIFAH

March 23, 2026

Umuhanzi w’Umunya-Amerika ufite inkomoko muri Afurika y’Epfo, Doja Cat unaherutse gutaramira mu Rwanda agahuruza imbaga nyamwinshi y’urubyiruko akomeje kwitana ba mwana na se yise umubyeyi gito, undi akabitera utwatsi avuga ko nyina wa Doja ari we umwoshya.

Uko gutungana agatoki kwatangiye ubwo Doja Cat yajyaga ku mbuga nkoranyambaga agashinja se kuba umubyeyi gito ashingiye ku kuba atarigeze yitabira ubutumire bw’igitaramo cye yakoreye muri Afurika y’Epfo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 20 Werurwe 2026.

Icyo gihe Doja Cat yagiye ku mbuga nkoranyambaga yandika ko anenga se utarigeze yitabira ubutumire yamuhaye bw’igitaramo cye.

Yaranditse ati: “Nagerageje kuvugisha data kuko nari nzi ko ari muri Afurika, namutumiye mu gitaramo cyanjye arambwira ngo ntabwo yabasha kucyitabira kuko tutavuganye cyane.”

Muri ubwo butumwa yakomeje agaragaza ko se ari umubyeyi utita ku nshingano, agaragaza ko bitamutunguye kuko byatangiye kera ubwo yahitagamo guta uwo mukobwa na nyina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akigira muri Afurika y’Epfo.

Mu gusubiza, Dumisani Dlamini se wa Doja Cat yisunze imbuga nkoranyambaga atera utwatsi ibyo kuba umubyeyi gito ahubwo agaragaza ko uwo muhanzikazi yayobowe n’ibyo nyina yamucengejemo.

Ati: “Reka mbabwire, icyabaye ni ukwisanga mu gihugu cy’ahandi ukahakura umugore mukabyarana abana babiri, nyuma akaza kuba umunyamahirwe ko umwe muri bo aba icyamamare, yarangiza akamubwira ko se umubyara ari umugabo mubi.

Sinigeze nta abana banjye buri umwe yabibona. Yakoze biriya kubera ibyo nyina yamushyizemo, yaje muri Afurika y’Epfo yari afite ubushobozi bwose bwo kumbona ariko yahisemo kubukoresha abeshya.”

Icyakora nubwo yagaragaje ko uwo mukobwa abeshya yasabye abamukurikira ko batakwibasira umukobwa we kuko amukunda bikomeye ndetse ari umuhanzi mwiza kandi amufana icyakora yagize ibibazo byo kwangizwa na nyina.

Ati: “Ndi umugabo uhamye, ntihagire uvuga nabi umukobwa wanjye. Icyo mwamenya ni uko mukunda, ni umuhanzi mwiza ariko watamitswe umutima mubi na nyina.”

Doja Cat ni mwene Dusimani Dlamini, umukinnyi wa filime ukomeye muri Afurika y’Epfo na Deborah Elizabeth Sawyer, umunyabugeni wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ukomoka muri Israel.

Ubwo uheruka gutaramira muri Afurika y’Epfo Doja Cat no mu Rwanda yavuze ko se yataye inshingano

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA