Abahitanywe n’imyuzure muri Nepal n’u Bushinwa barenze 1 000
Mu Mahanga

Abahitanywe n’imyuzure muri Nepal n’u Bushinwa barenze 1 000

KAMALIZA AGNES

September 1, 2026

Umubare w’abahitanywe n’imyuzure ikomeye yibasiye Nepal n’u Bushinwa umaze kurenga 1000, abarenga 4 400 bakomeje kuburirwa irengero mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bigikomeje mu turere twibasiwe cyane two mu Majyaruguru no mu Burasirazuba hafi y’imisozi ya Himalaya.

Ikigo cya Nepal gishinzwe imicungire y’ibiza, (National Disaster Risk Reduction and Management Authority, NDRRMA), cyatangaje kuri uyu wa Kabiri ko abantu 987 ari bo bamaze kubarurwa ko bapfuye, abandi 3 916 baburiwe irengero harimo abanyamahanga 583.

Ku ruhande rw’u Bushinwa bwatangaje ko abantu 16 ari bo bapfuye mu gihe  abandi 546 bakomeje kubura kandi  muri bo harimo abanyamahanga 261.

Ibi biza byibasiye utwo duce ku wa 26 Kanama, byatangiriye mu misozi miremire ya Himalaya, nyuma  y’isenyuka ry’urubura rwo ku misozi rwamanutse rugatwara amabuye manini bikamanukira mu bibaya by’iyo misozi bigateza imyuzure.

Ikinyamakuru Aljazeera cyagaragaje ko abahanga mu bya siyansi basesenguye amashusho yafashwe n’ibyogajuru, bavuze ko urubura rwamanutse rwatewe no gusaduka kw’amabuye yari munsi y’urubura rwari rutwikiriye umusozi.

Nepal yatangaje ko abakozi babarirwa mu magana batunganyaga amashanyarazi aturuka mu mazi na bo bataraboneka kuko bakiri gushakishwa.

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, Balendra Shah, yavuze ko kugeza ubu abakozi 279 ari bo bamaze kuboneka mu bikorwa by’ubutabazi mu gihe imibare igaragaza ko abarenga 900 bashobora kuba baraburiwe irengero.

Icyakora Nepal yatangaje ko abarenga 11 000 bamaze gutabarwa mu bice byibasiwe n’ibiza, ndetse ko mu duce tumwe na tumwe umuriro w’amashanyarazi wamaze kugaruka.

Nepal yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri ibyo biza ndetse yizeza ko izatanga ubufasha  kugira ngo abahombejwe na byo basubire mu buzima busanzwe.

Abahitanywe n’imyuzure muri Nepal n’u Bushinwa barenze 1 000
Muri Nepal abarenga 11 000 bamaze gutabarwa mu bice byibasiwe n’ibiza

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA