U Rwanda rwashenguwe n’urupfu rwa Dafroza Gauthier, waharaniye kugeza mu butabera abakoze Jenoside 
Amakuru

U Rwanda rwashenguwe n’urupfu rwa Dafroza Gauthier, waharaniye kugeza mu butabera abakoze Jenoside 

ZIGAMA THEONESTE

October 3, 2026

Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’Urupfu rwa Dafroza Gauthier, wari umaze imyaka myinshi aharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahanirwa ibyaha bakoze.

Dafroza Gauthier, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2026 azize uburwayi, afatanyije  n’umugabo we Alain Gauthier, yagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo gushakira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane mu gukurikirana abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside bari baragiye gutura mu Bufaransa.

Mu butumwa bw’akababaro yanyujije kuri X, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier Jean Patrick, yagaragaje ko urupfu rwa Dafroza Gauthier ari igihombo gikomeye ku Rwanda no ku rugamba rwo guharanira ubutabera.

Yagize ati: “Ni igihombo gikomeye ku Rwanda, ku butabera no ku bantu bose muri rusange.”

Yavuze kandi ko umurage wa Dafroza Gauthier uzakomeza kubaho mu rwibutso rwe no mu bikorwa by’abakomeza urugamba rwo guharanira ubutabera.

Ati: “Umurage wa Madamu Dafroza Gauthier uzakomeza kubaho iteka mu byo tumwibukiraho no mu bikorwa byacu, ukazaba ishema ku bariho muri iki gihe ndetse ukaba n’isoko y’ihumure n’icyitegererezo ku bazabakomokaho. Dafroza Gauthier, ruhukira mu mahoro.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano  Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, na we yagaragaje akababaro gakomeye nyuma yo kumva inkuru y’urupfu rwa Dafroza Gauthier.

Mu butumwa bwe kuri X, yavuze ko itariki ya 3 Ukwakira 2026 ari umunsi w’akababaro gakomeye nyuma yo kumenya inkuru y’urupfu rwa Dafroza.

Yagize ati: “Ni ibyago bikomeye byatugezeho kuri uyu munsi, tariki ya 3 Ukwakira 2026, ubwo twamenyaga inkuru ibabaje y’urupfu rwa Madamu Dafroza Gauthier.”

Dr. Bizimana yihanganishije umugabo wa Dafroza, Alain Gauthier, abana babo, umuryango mugari, abagize umuryango yashinze Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), inshuti n’abandi bose bari bamuzi.

Yagarutse kandi ku ruhare Dafroza Gauthier yagize mu guharanira ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Ibitekerezo byanjye kandi biri ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baregeye ubutabera, kuko ibikorwa byabo byo kurwanya kudahana abishe ababo byabahaye ihumure, cyane cyane mu gihe bamwe mu bakoze ibyo byaha batekerezaga ko bashobora kubona ubuhungiro butekanye kure y’u Rwanda, mu Bufaransa.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ibikorwa bya Dafroza byagize uruhare mu guteza imbere ubutabera no guha agaciro abishwe muri Jenoside.

Ati: “Ibikorwa bye byubashye ubutabera mu buryo bwuzuye, bisubiza icyubahiro ababuze ubuzima kandi bikomeza ubudaheranwa n’imbaraga by’abarokotse.”

Yunzemo ati: “Umurage we ukomeze kudutera inkunga yo gukomeza gushikama no kwiyemeza guharanira ukuri, kwibuka n’ubutabera.”

Minisitiri Bizimana yamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ko azahora yubukwa.

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, na wo wunamiye Madamu Dafroza Gauthier, wahoze ari na Perezida wawo ndetse akaba yari umuntu ukomeye kandi w’ingenzi muri uwo muryango.

Mu itangazo uwo Muryango wasohoye wagize uti: “Urupfu rwe rudusigiye inshingano yo gukomeza urugamba yatangiye rurimo urwo guharanira ubutabera, kwibuka no kuvugisha ukuri. Intwari ntipfa, iratabaruka.”

Dafroza Gauthier waharaniye ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera yitabye Imana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA