Ibihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro Nyarwanda mu myaka 20
Imyidagaduro

Ibihe by’ingenzi byaranze imyidagaduro Nyarwanda mu myaka 20

MUTETERAZINA SHIFAH

October 3, 2026

Mu myaka isaga 20 ishize, u Rwanda rwakiriye abahanzi mpuzamahanga batandukanye, ibitaramo byabo bigasigira amateka uruganda rw’imyidagaduro bigasiga umunezero utazibagirana ku bakunzi b’umuziki.

Muri iyi inkuru Imvaho Nshya yaguteguriye ibihe bitandukanye bitazibagirana mu myidagaduro Nyarwanda mu myaka 20 ishize bigatanga ibyishimo ku bakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Umuhanzi w’Umunyafurika y’Epfo Lucky Dube yaje bwa mbere mu Rwanda mu 1996, akorera igitaramo cy’ubuntu kuri Stade Amahoro cyitabiriwe n’abantu bagera ku 25.000, agaruka mu 2003, nyuma yongera gutaramira mu Rwanda yitabiriye FESPAD, yabaye tariki 12 Kanama 2006.

Igitaramo cyateguwe na Kigali Rotary Club, gifashwa n’ibigo by’abikorera, kikaba cyaratangaga ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge. Kuba cyarahurije hamwe imbaga nk’iyo nyuma y’imyaka mike Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, byagisigiye umwihariko mu mateka y’imyidagaduro.

Mu 2006, Kigali yakiriye Wyclef Jean, wahoze mu itsinda rya Fugees. Igitaramo cye cyateguwe na Flash FM, kiba kimwe mu bikorwa byagaragaje ko abahanzi bakomeye baturuka hanze y’Akarere batangiye kuza gutaramira mu Rwanda.

Ku wa 5 Ukuboza 2008, Sean Paul yataramiye kuri Stade Amahoro mu gitaramo “Turi Kumwe”, cyari mu bikorwa byo kumurika serivisi za Rwandatel 3G na GSM.

Yaserukanye na Koffi Olomide, Bebe Cool, Kidumu, Rafiki na Miss Jojo, igitaramo cyitabirwa n’abantu bagera kuri 25.000. Umwihariko wacyo wabaye Sean Paul yazamutse ku rubyiniro yambaye ibendera ry’u Rwanda.

Ku wa 13 Ukuboza 2008, nyuma y’icyumweru kimwe gusa, Shaggy yataramiye kuri Stade Amahoro mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya MTN Rwanda.

Yaririmbye indirimbo nka Mr. Boombastic na It Wasn’t Me, anasoza yunamiye Bob Marley. Igitaramo cyabaye kimwe mu bikomeye byaranze uwo mwaka.

Mu 2017, Alpha Blondy yari yatangajwe nk’umuhanzi mukuru wa KigaliUp Music Festival, iserukiramuco ryashinzwe na Jacques “Mighty Popo” Murigande, ariko ntiyagera i Kigali.

Nyuma y’umwaka umwe, ku wa 26 Nyakanga 2018, yaraje aratarama muri KigaliUp aherekejwe n’itsinda rye Solar System, aririmba indirimbo nka Jerusalem na Brigadier Sabari. Kuba yari yarategerejwe muri 2017 ntaze, akaza koko mu 2018, byatumye igitaramo cye kiba kimwe mu byibukwa muri iri serukiramuco.

Ibi bitaramo bigaragaza uko u Rwanda rwagiye rwakira buhoro buhoro abahanzi mpuzamahanga, kuva kuri Lucky Dube kugeza ku bitaramo byakurikiyeho birimo ibya P-Square, Sean Kingston, Jason Derulo, Lauryn Hill, Stromae na Davido.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kuba ubukombe mu kwakira inama mpuzamahanga n’ibitaramo, aho ibyo bikorwa bimaze kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Imibare y’Urwego rw’Igihugu cy’Iterambere yerekena ko mu 2025, mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imurikabikorwa n’ibindi bikorwa mpuzamahanga(MICE) byinjirije u Rwanda miliyoni 94,7 z’amadolari, mu gihe rwakiriye inama n’ibikorwa mpuzamahanga 165, byitabirwa n’abagera ku 61 000.

Umuhanzi Lucky Dube ari mu bahanzi Mpuzamahanga bataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakunzi b’umuziki mu Rwanda ntibakwibagirwa uko Shaggy yabanyuze mu 2008
Abanyarwanda bataramiwe na Alpha Brondy byiyongera mu bihe bitazibagirana bagize

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA