Igitero cy’indege cya Isiraheli cyagabwe i Kfar Reman, mu Majyepfo ya Libani mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 07 Nzeri 2026, cyahitanye abantu 10 mu gihe abandi babiri bakomeje kuburirwa irengero. Iki gitero kibaye nyuma y’umunsi umwe habaye ibindi bitero by’indege byagabwe mu mujyi wa Arab Salim, bigahitana abantu barindwi abandi 20 bagakomereka.
Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko ingabo za Isiraheli zagabye ibindi bitero mu gace gatuwemo n’abaturage mu mujyi wa Deir al-Zahrani, mu Majyepfo ya Libani mu ijoro ryo ku wa 06 Nzeri, nyuma y’uko hari hatanzwe itegeko risaba abaturage kuhava buva na bwangu.
Isiraheli yavuze ko icyo gitero cyibasiye inyubako yari hafi y’ikigo cy’umutwe wa Hezbollah, yakoreshwaga mu kohereza indege nto zitagira abapilote zitwaye ibisasu.
Nubwo hakomeje kugabwa ibitero ariko impande zombi zari zaragiranye amasezerano yo guhagarika imirwano muri Kamena 2026, bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imirwano yubuye mu kwezi k’Ukwakira 2023, nyuma y’igitero Hamas yagabye kuri Isiraheli cyatumye haduka intambara muri Palestine ni bwo n’umutwe wa Hezbollah muri Libani na wo watangiye kurasana na Isiraheli.
Ibyo byatumye haduka imirwano, Isiraheli ikomeza kugaba ibitero muri Libani byaguyemo abayobozi bakomeye b’umutwe wa Hezbollah.
Isiraheli ivuga ko intego zayo ari kurinda abaturage bayo bo mu bice by’Amajyaruguru ikumira ibitero bya Hezbollah mu gihe uwo mutwe wo uvuga ko Isiraheli igomba kuva mu bice bya Libani yigaruriye.