Abanyarwanda 406 batahutse bavuye mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026.
Aba Banyarwanda banyuze ku mupaka wa Grande Barrière mu Karere ka Rubavu, bakaba barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276 bo mu miryango 125.
Bamaze kwakirwa n’ubuyobozi, bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, aho bazahabwa ubufasha butandukanye burimo ibyangombwa, ibikoresho n’amafaranga yo kubafasha gutangira ubuzima bushya.
Bamwe mu batahutse bagaragaje ibyishimo nyuma yo kuva mu buzima bavuga ko bwari bushaririye, ndetse bavuga ko bamaze imyaka myinshi batarataha kubera amakuru y’ibinyoma bahabwaga n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Twubahane Phenias w’imyaka 43, umwe mu batahutse, yavuze ko yaturutse muri Masisi, mu gihe mu Rwanda akomoka mu yahoze ari Komini Gaseke, muri Perefegitura ya Gisenyi.
Yavuze ko icyatumye amara imyaka myinshi muri RDC ari amakuru y’ibinyoma yabwirwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ndetse ko umuntu wese uhageze yicwa.
Ati: “Nahunze mu 1994, nari ndi Masisi, ariko ubuzima bwari bubi ku buryo twahoraga twumva amasasu. Batubwiraga ko mu Rwanda nta mahoro ahari ndetse n’uhageze bamwica. Ariko uko batwakiriye ni byiza cyane.”
Twubahane yavuze ko muri RDC yasize umugore utwite n’abana babiri, avuga ko namara kubona ibyangombwa byose azabatumaho bakaza bakabana mu Rwanda.
Yashishikarije abandi Banyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC gutaha, kuko ibyo babwirwa ku Rwanda yabonye ko ari ibihuha.
Ati: “Ndashishikariza bagenzi banjye nsizeyo ko bataha, kuko bya bindi byose bumva twasanze ari ibihuha.”
Sekabuhoro Leonard, waturutse muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko yahungiye muri RDC mu 1994, akomoka mu yari Komini Nkuri, muri Perefegitura ya Ruhengeri.
Ati: “FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikaducyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa. Natwe tugira ubwoba bituma tudataha.”
Sekabuhoro yavuze ko nyuma yaje kubona umuturage bari baturanye wamusabaga gutaha, na we agatangira kubitekerezaho, kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kugaruka mu Rwanda.
Yavuze kandi ko ubuzima bwo mu mashyamba bwamugizeho ingaruka, cyane cyane kubera imirire mibi. Yageze mu Rwanda arwaye gusesera ndetse afite ibirenge byabyimbye.
Yasobanuye ko n’ibyo bahingaga basaruraga, abarwanyi ba FDLR bajyaga kubisahura, ibintu avuga ko byatumye asanga ibyo yabwirwaga n’uwo mutwe bitandukanye n’ukuri yabonye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC, cyane cyane abafashwe bugwate n’imitwe yitwaje intwaro.
Yavuze ko abatahutse batagiye gutangira ubuzima bushya ku busa, ahubwo ko Leta izabafasha kubona ibyangombwa n’ubundi bufasha bwo kongera kwiyubaka.
Ati: “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu, mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo, bazane abana bige. Iyo twumvise abaturage bacu bari mu buhungiro biratubabaza. Ntabwo muzongera guhunga ukundi, kuko igihugu cyanyu mugifitemo uburenganzira.”
Yakomeje agira ati: “Turabashimira ko mwasobanuriwe mukamenya ukuri, mukabasha kwigobotora ingoyi yatumaga mudatahuka. Muraza gukomeza gufashwa nk’abandi Banyarwanda, bishingiye kuri politiki y’u Rwanda yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.”
Mulindwa yavuze ko abatahutse bazahuzwa na gahunda zitandukanye za Leta zigamije kubafasha kwivana mu bukene, zirimo Girinka n’izindi gahunda z’iterambere.
Abo Banyarwanda 406 batahutse bagiye kuba baba mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi.
Muri iyi nkambi biteganyijwe bazigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, bahabwe ibyangombwa ndetse n’ibikoresho n’amafaranga bizabafasha gutangira ubuzima bushya mbere yo kujyanwa mu turere bakomokamo.
Aba Banyarwanda 406 biyongereye ku bandi barenga 7 000 bamaze gutahuka bavuye muri RDC kuva muri Mutarama 2025, kugeza muri uku kwezi kwa Kanama 2026, biganjemo abavuye mu mashyamba yo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.


